I Kigali haravugwa igaraje iri inyuma y’isoko rizwi nko kwa Kamali mu Murenge wa Gitega, bivugwa ko ribagirwamo inkoko zapfuye kandi rikaberamo n’icuruzwa ry’inyama zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Abaturage n’abacuruzi bakorera mu Kagari ka Akabahizi, mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa bikomeje kuvugwa muri iri igaraje rizwi nko “Kwa Kamali”, riherereye inyuma y’isoko ryigenga ry’umushoramali Kamali, ahabarizwa ubucuruzi buhurirwamo n’abantu benshi.

Aba baturage bashimangira ko ibivugwa bidafitanye isano n’imikorere y’isoko ubwaryo, ahubwo byibanda ku igarage riri inyuma yaryo, bavuga ko rikorerwamo ibikorwa binyuranyije n’amategeko n’amabwiriza agenga ubuzima rusange.
Umuturage wavuganye n’itangazamakuru, yagize ati:“Turimo kwicwa bucece”
Mu buhamya bahaye itangazamakuru, abaturage bavuga ko muri iri garage havugwa kubagirwa inkoko zapfuye, zigapakirwa mu buryo bw’ibanga zigacururizwa muri busheri zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali, ndetse hakavugwa n’inyama zangirikiye muri frigo zikomeza kugera ku baturage.
Umwe mu baturage ati: “Iyo utekereje aho inyama zigera ku isahani zacu ziva, umutima ukuvamo. Ibi si impuha; ni ibintu tubona kandi dufite ubwoba bwinshi”.
Abakora ubucuruzi hafi y’aho bavuga ko umwanda n’umunuko bikabije byatumye akazi kabo kaba nk’igihano, ku buryo bamwe batangiye kugira ibibazo by’ubuzima, abandi bakabura abakiliya.
Bati: “Duhumeka umwuka w’ibipfuye n’imyanda ku manywa na nijoro. Turakorera imibereho ariko twumva ubuzima bwacu buri mu kaga,”

Abaturage n’abacuruzi bavuga ko bamaze igihe kinini bageza iki kibazo ku buyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko ntihagire igikorwa gifatika kigaragara, ari na yo mpamvu basaba ko inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zihutira kuhagera, zigakora igenzura ryimbitse kuri iri garaje.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega ngo twumve icyo buvuga kuri iki kibazo dusanga gitifu arahuze ntiyabasha kutwitaba, adusaba kumwoherereza ubutumwa.
Ku ruhande rwabwo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko butari buzi iki kibazo ariko bugiye kugikurikirana.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya avugana na Bwiza yagize ati: “Icyo tugiye gukora ni ugukora ubugenzuzi ngo turebe ko ibyavuzwe ari byo koko niba ari ko bimeze harafatwa ibihano bikwiye gufatirwa abakora ibyongibyo”.