1-2548-ff922

U Rwanda rwatanze Mushikiwabo ngo ayobore OIF muri manda ya 3

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yamaze gutanga Louise Mushikiwabo, kugira ngo ayobore Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ya gatatu.

U Rwanda rwemeje aya makuru biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cyo kongera gutanga Mushikiwabo cyafashwe, nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu na Mushikiwabo, ndetse kikaba gishingiye “ku musaruro yagaragaje mu gihe amaze ku buyobozi.”

Yavuze ko mu nama iheruka ya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya OIF yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2025, ibihugu binyamuryango byinshi byagaragaje icyifuzo cy’uko Mushikiwabo yakwiyamamariza manda nshya.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda kandi yavuze ko ubuyobozi bwa Mushikiwabo kuva mu 2019 bwaranzwe n’impinduka mu buryo bugaragara kandi zagize ingaruka nini ku muryango.

Yavuze ko amavugurura yakozwe ku buyobozi bwe yongereye icyizere cya OIF muri politiki zasobanuye neza icyerekezo cy’inzego zayo ndetse zikanoza imikorere yayo ya buri munsi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gushyigikira Mushikiwabo kandi bishingira “ku musaruro wagaragajwe mu nyandiko kandi ushobora gupimwa, uzwi kandi wemewe n’ibihugu binyamuryango.”

Igaragaza kandi gushimwa byakorewe mu nama ziheruka za Francophonie, zirimo izabereye i Djerba n’i Villers-Cotterêts, nk’ikimenyetso cy’icyizere ubuyobozi bwe bufitiwe.

Ku bijyanye n’uko hashobora kubaho kudashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo bitewe n’umwuka mubi uri mu karere k’Ibiyaga Bigari, Nduhungirehe yavuze ko amategeko ya OIF yemerera igihugu icyo ari cyo cyose gutanga umukandida, kandi ko u Rwanda rutarwanya ihatana rifunguye, ritabogamye kandi ryubahiriza ikinyabupfura.

 

Yashimangiye ariko ko aho u Rwanda ruhagaze hashingira ku mikorere ya Mushikiwabo aho gushingira ku mpamvu za politiki.

Louise Mushikiwabo ni umuyobozi wa OIF kuva muri 2019.

Uyu muryango uhuriyemo ibihugu na za guverinoma 88 zo muri Afurika, u Burayi, Amerika, Aziya, na Pasifika.

Inama yawo ya 20 ni yo izemerezwamo Umunyamabanga Mukuru wawo mushya ndetse inagene ibyihutirwa mu byerekeye icyerekezo cy’umuryango mu myaka iri imbere.

Mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorwa, azaba abaye umuntu wa kabiri mu mateka uyoboye OIF muri manda eshatu, nyuma y’umunya-Sénégal Abdou Diouf.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *