nobelduo.webp

Trump agiye guhura na Machado wamutwaye Prix Nobel

Nyuma yo gutsindira Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, Perezida Trump yashakaga, hanyuma agashyirwa ku ruhande mu bantu basimbura Maduro, ubu Machado yiteguye kubonana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatumiye uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela ndetse wanegukanye Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, Maria Corina Machado.

 

Bije nyuma y’uko Trump ategetse igikorwa cya gisirikare muri Venezuela cyatumye Ingabo za Amerika zitwara bunyago Perezida Nicolas Maduro zimujyana muri Amerika ashinjwa ibyaha byinshi bifitanye isano na magendu n’ibiyobyabwenge.

 

Umubano wa Trump na Machado wifashe ute?

 

Iyi nkuru dukesha DW ivuga ko Trump ubundi yirengagije Machado mu bantu bashobora gusimbura umuyobozi wa Venezuela washimuswe, ahubwo yibanda ku kugirana ibiganiro na Visi Perezida wa Maduro, Delcy Rodriguez.

 

Perezida wa Amerika yavuze ko Machado adafite inkunga cyangwa icyubahiro gikenewe mu gihugu cye.

 

Uyu mugore utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela yari amaze amezi yihishe, agaragara bwa mbere mu Kuboza ubwo yagaragaraga i Oslo yagiye kwakira Igihembo cye cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

 

Nyuma yaje kuvuga ko yahawe ubufasha na Amerika kugirango asohoke mu gihugu cye bitamenyekanye.

 

Trump ntabwo yari yarahishe icyifuzo cye cyo gutsindira Igihembo cy’Amahoro cya Nobel, kuko yakomeje gushima ibyo yagezeho mu guhagarika intambara hirya no hino, nubwo byinshi mu byo avuga bikemangwa. Ntiyishimiye rero kubona Machado amutwara igihembo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *