1768332369941

Prosper Nkomezi yambitse impeta – Amafoto

Umuhanzi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta umukunzi we Retina Nkurunziza, mu rwego rwo gutangira urugendo rwo gushinga urugo.

Iyi nkuru yayimenyesheje abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yabanje gusangiza ubutumwa agaragara yicaye wenyine yambaye imyenda y’umweru, agaragaza icyizere cy’abiringira Imana, avuga ko abazagera mu ijuru bazicara bakishimira imbuto zaho.

Nyuma yaho, yashyize hanze indi foto afashe umukobwa mu kiganza, ayiherekeza amagambo agaragaza ko yamaze gufata icyemezo gikomeye cy’urukundo. Yanditse ati: “Umutima wanjye waguhisemo, ijuru rirabyemeza. Ndagukunda,” amagambo yuje urukundo n’icyizere.

Ni bwo bwa mbere Prosper Nkomezi agaragaje ku mugaragaro umukobwa bakundana kuva yatangira kumenyekana mu muziki. Amakuru avuga ko Retina Nkurunziza aba mu mahanga.

Mu bihe byashize, Nkomezi yari yaravuzweho kuba yaba ari mu rukundo na Miss Muheto Nshuti Divine. Icyakora, ubwo yamurikaga album ye yise “Warandamiye”, yahakanye ayo makuru avuga ko ari inshuti ye yari yitabiriye igikorwa atumiwemo, anasaba ko inkuru z’urukundo zamuvuzweho zasibwa kuko zitari zo.

Prosper Nkomezi wavutse mu 1995, azwi cyane ku buhanga bwe mu gucuranga piano. Yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 2017, asohora indirimbo “Sinzahwema” yanamenyekanye ku izina “Amamara”, yamugize icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *