Guverinoma ya Jamaica ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama yakiriye itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda ryoherejwe muri icyo gihugu gufasha mu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.
Umuhango wo kwakira iri tsinda wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kingston, uyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Jamaica, Senateri Kamina Johnson Smith.
Uyu muyobozi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda, ku bwo kohereza iri tsinda ry’abasirikare bazakora imirimo y’ubwubatsi.
Yavuze ko ubunararibonye bwabo buzatanga umusanzu ukomeye mu bikorwa bya Jamaica byo kwiyubaka mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Kamina yashimye kandi ubufatanye n’ubuvandimwe by’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka zigenda ziyongera z’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.
Umuyobozi wungirije wa Engineer Command (urwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z’u Rwanda), Col. Claudien Bizimungu, mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Jamaica, anatanga ubutumwa bwaturutse ku buyobozi bwa RDF, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kuba hafi ya Jamaica mu rugendo rwayo rwo kwiyubaka no gusana ibyangijwe n’ibiza.
Col Bizimungu yashimangiye ko kohereza iri tsinda bigaragaza icyerekezo cyagutse cy’u Rwanda mu bufatanye mpuzamahanga no mu bikorwa by’ubutabazi, agaragaza ubunararibonye bwa RDF mu bijyanye no kubaka, ndetse n’ibikorwa bigamije gufasha abaturage.
Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasirikare ba RDF bagiye gutanga ubufasha mu kubaka, Col Moses Kayigamba, na we yagaragaje ko itsinda ayoboye rizakorana n’Ingabo za Jamaica n’izindi nzego za Leta mu bikorwa byo gusana no gusubiza ku murongo ibyangijwe, mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko kohereza iri tsinda biri mu murongo w’icyemezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame cyo gufatanya na Repubulika ya Jamaica, cyatangajwe mu ruzinduko rwe yagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2022.


