Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo wakuwe ku mirimo ye nyuma yo gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu gihugu mu Kuboza 2024, yahamijwe ibyaha byinshi ashinjwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 Mutarama 2026. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itanu.
Icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Gatanu ni cyo cya mbere muri byinshi bifitanye isano no gushyira igihugu mu bihe nk’iby’intambara gutunguranye kwamaze amasaha atandatu gusa kubera ko Inteko Ishinga amategeko ya Koreya y’Epfo, harimo n’abayoboke b’ishyaka rye, batoye kubihagarika.
Uwahoze ari Perezida Yoon yahamijwe ibihe byaha?
Yoon kugeza ubu amaze guhamwa n’ibyaha byo:
-Kudakurikiza inzira ikwiye mbere yo gutangaza ibihe bidasanzwe by’intambara
-Guhimba inyandiko zijyanye n’uko gutangaza ibihe bidasanzwe
-Kwangiza ibimenyetso by’inshinjabyaha mu guhanagura amakuru yari kuri telefone ye
-Kubuza abayobozi gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guta muri yombi
Izindi manza zitandukanye zizasuzuma ibindi birego, birimo icyaha cyo gutegura umugambi wo kwigomeka, abashinjacyaha bagendeyeho basaba ko Yoon yakatirwa urwo gupfa.
Biteganijwe ko icyemezo kuri iki kirego kizatangwa muri Gashyantare.


