Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigera mu 100 zigizwe n’inzobere mu bwubatsi ryageze muri Jamaica mu ijoro ryakeye, aho bagiye gufasha mu bikorwa byo kongera kwiyubaka bya Jamaica nyuma y’umuyaga ukabije wiswe Melissa, aho bakiriwe neza muri Jamaica kandi basobanurirwa urugendo rwabo rw’akazi. Abasirikare bahawe ibisobanuro birambuye na Komanda wa Brigade izakorana bya hafi na bo, Brigadier O’Neil Bogle.
Ingabo z’u Rwanda kandi zahuye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga Senateri Kamina Johnson-Smith hamwe n’abasirikare bakuru b’Ingabo za Jamaica.













https://bwiza.com/jamaica-yakiriye-abasirikare-100-ba-rdf/


