Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yatangiye gutegura uko yakwirambika Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, kugira ngo atazongera gutorerwa kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko u Rwanda rwamaze gutanga Mushikiwabo kugira ngo azongere kwiyamamariza kuyobora OIF muri manda ye ya gatatu.
Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ayobora uriya muryango ugizwe n’ibihugu na za Guverinoma 88 zo hirya no hino ku Isi kuva muri 2019.
Kuri ubu amakuru avuga ko RDC nyuma yo kumenya ko Mushikiwabo azongera kwiyamamaza, yatangiye gutegura uko yamwitambika kugira ngo atazongera gutorwa.
Africa Intelligence ivuga ko dipolomasi ya Kinshasa iri gutekereza kuba yatanga umukandida usimbura Mushikiwabo ku bunyamabanga bukuru bwa La Francophonie.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Guverinoma ya RDC izaganira kuri iyi ngingo ku wa 23 Mutarama, mu nama y’abaminisitiri izayoborwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ni inama ngo yakabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama, ariko iza gukurwaho kubera ko muri RDC hari umunsi w’ikiruhuko.
Biteganijwe ko ingingo y’uko Kinshasa yatanga umukandida wo guhatana na Mushikiwabo izazamurwa na Minisitiri wungirije wa RDC ushinzwe La Francophonie n’Abanye-Congo baba mu mahanga, Crispin Mbadu.
Amakuru avuga ko RDC ifata kuba yakwitambika Mushikiwabo nk’amahirwe yo guhangana n’u Rwanda ku ruhando rwa dipolomasi.
Ni Louise Mushikiwabo abayobozi ba Congo Kinshasa bamaze igihe bashinja gukoresha umwanya afite mu guteza imbere inyungu z’u Rwanda, cyane cyane ku byerekeye ikibazo cy’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Amakuru avuga ko n’ubwo nta cyemezo kirafatwa ku mugaragaro, Perezida Félix Tshisekedi asa n’ushyigikiye igitekerezo cyo gushyira imbere umukandida w’umunye-Congo.
Mu Ukwakira 2025 ubwo Perezida wa RDC yari i Paris mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama yo gushyigikira amahoro n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko igihugu cye cyifuza kuba cyayobora OIF.
Kuri ubu mu abo Congo Kinshasa ishobora kwamamaza barangajwe imbere na Isidore Kwandja Ngembo uzwi cyane nk’umuntu usobanukiwe neza imikorere ya OIF, dore ko yagiye agira uruhare mu butumwa bwinshi bwo gukurikirana amatora.
Ngembo kandi azwi cyane kubera gutegura imikino ya 9 ya Francophonie yabereye i Kinshasa mu 2023.
Yahamagajwe byihuse mu Ukwakira 2021 kugira ngo ayobore Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Imikino ya Francophonie, nyuma y’imiyoborere ya Didier Tshiyoyo wamubanjirije yafatwaga nk’iyari yuzuyemo akavuyo.
Kuri ubu biteganijwe gutanga kandidatire ku bakandida bifuza kuyobora OIF bizarangira muri Mata uyu mwaka, mu gihe amatora y’umuyobozi w’uyu muryango azabera mu nama ya 20 yawo izabera i Phnom Penh muri Cambodge.


