Kimenyabose mu gukora live kuri YouTube, iShowSpeed yahuye n’uruvagusenya muri Egiputa ubwo live ye yasibwaga kubera gukoresha ibihangano by’abandi.
Nyuma y’uko live ye isibwe akimara kuyikora, uyu musore yatangaje ukuri ku byabaye kuri livestream ye yakoze i Cairo mu Misiri, yasibwe kuri YouTube. Ibi yabivugiye mu kiganiro cye cya Sahara stream yari arimo akorera muri Algeria.
Mu mpera z’iyo livestream ya Cairo, iShowSpeed yakodesheje ubwato bwigenga agira urugendo rwo kwidagadura. Mbere yo gutangira urwo rugendo, yabanje kubaza neza niba koko umuziki bacurangaga wakagombye gucurangwa kuri ubwo bwato cyangwa uraza guteza ibibazo bya copyright. Yabwiwe ko nta kibazo kiri buvuke, bityo livestream ikomeza nk’uko yari yayiteguye.
Nyuma yo gusoza iyo livestream, iShowSpeed yatunguwe no kubona ko umuhanzi umwe wo mu Misiri yari yayireze copyright agamije kwiharira amafaranga yose y’amatangazo yari kuyavamo.
Icyakora, uwo muhanzi ntiyari azi ko kuri YouTube, nyiri amashusho yemerewe gukuraho cyangwa gusimbuza ibice birimo copyright. Icyo iShowSpeed yahise akora ni ugukuraho amajwi y’umuziki batangiye copyright, maze ashyiramo umuziki wa YouTube utagira copyright, yongera gushyira kuri YouTube iyo video.
Ibi byatumye mu minota ya nyuma y’iyo livestream ya Cairo, humvikana umuziki usanzwe w’ububiko bwa YouTube mu gihe ijwi rya iShowSpeed ry’umwimerere riba ryacecetse.


