Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwanyomoje byimazeyo amakuru yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko habaye ibonekerwa rya Bikira Mariya Nyina wa Yesu mu giti giherereye muri aka karere.
Aya makuru yatangiye gusakazwa ku gicamunsi cyo ku wa 17 Mutarama 2026, bituma abaturage benshi bahurura bajya kureba igiti giherereye mu Murenge wa Gataraga, bakeka ko cyagaragayemo ishusho ya Bikira Mariya.
Abaturage bamwe bavugaga ko icyo giti cyahishije, hanyuma hakagaragaramo ishusho isa n’iya Bikira Mariya. Ibi byatumye havuka urujijo n’inkuru zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’igihe gito aya makuru akwirakwira, Akarere ka Musanze kasohoye itangazo kayanyomoza, kavuga ko nta bonekerwa na rimwe ryabaye muri uwo murenge.
Mu itangazo ry’Akarere, bagize bati: “Amakuru avuga ko mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, habaye ibonekerwa si ay’ukuri.”
Akarere kandi kasabye abaturage kudaha agaciro ayo makuru no kuyirinda kuyakwirakwiza, kuko ayobya rubanda kandi ashobora guteza umutekano muke n’akajagari.
Mu mateka y’u Rwanda, ibonekerwa rizwi cyane rya Bikira Mariya ryabereye i Kibeho ku wa 28 Ugushyingo 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa. Icyo gihe, umukobwa witwa Alphonsine Mumureke, wari ufite imyaka 16, ni we wa mbere wavuze ko yumvise ijwi rimuhamagara rimubwira riti “Mwana wanjye”, maze akabona umugore wambaye umwambaro wera, yitwikiriye ubururu, amubwira ko ari Nyina wa Jambo.
Ubuyobozi buributsa ko amakuru yose ajyanye n’ibintu nk’ibi akwiye kubanza kugenzurwa neza, kandi abaturage bagakurikiza amakuru atangwa n’inzego zemewe.



