Utugari dutandukanye muri Nyamasheke na Nyamagabe twashyizwe muri ‘Guma mu Rugo’

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyize tumwe mu tugari two turere twa Nyamasheke muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko ubusesenguzi bwakozwe ku cyorezo cya Coronavirus bwagaragaje ko kimaze kugaragara muri utu tugari.

Itangazo ryatanzwe na MINALOC ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri rivuga ko “Guhera kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020, utugari dukurikira two mu turere twa Nyamagabe na Nyamasheke dushyizwe muri gahunda ya guma mu rugo nibura mugihe cy’iminsi 15.”

• Mu karere ka Nyamagabe hashyizwe muri guma mu rugo Akagari ka Kigeme ko mu murenge wa Gasaka, n’Akagari ka Ruhunga mu murenge wa Kibirizi.

Mu karere ka Nyamasheke utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni utugari 4 two mu murenge wa Gihombo:

• Akagari ka Mubuga (kose)

• Akagari ka Butare (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu)

• Akagari ka Gitwa (kose)

• Akagari ka Jarama (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu).

Abari mu tugari twose twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, kimwe n’Abaturarwanda bose bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus atangwa n’izego z’ubuzima.

Utu tugari tugiye muri guma mu rugo twiyongereye kuri imwe mu midugudu yo mu Mujyi wa Kigali yagumye muri iyi gahunda nyuma y’uko iyindi yari yashyiriwemo rimwe yo yakomorewe. Twiyongereye kandi ku mirenge itandukanye y’akarere ka rusizi nayo imaze igihe muri Guma mu Rugo kugeza ubu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *