Ubujurire rw’abayobozi bakurikiranweho kunyereza za miliyari bwanzwe

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku wa kabiri ku wa 14 Nyakanga, rwatesheje agaciro ubujurire rw’abayobozi barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bashinjwa kunyereza abarirwa muri miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, rutegeka ko bakomeza gufungwa.

Abandi bakurikiranweho gufatanya icyaha na Rwamuganza barimo Godfrey Kabera, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari, Eric Serubibi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imiturire mu Rwanda na Christian Rwankunda, wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’u Rwanda cy’Ubwiteganyirize (RSSB). Hari kandi umucuruzi witwa Aloys Rusizana ndetse n’umugenagaciro witwa Bonaventure Munyabugingo.

Ubushinjacyaha bubashinja guteza Leta igihombo cy’abarirwa muri miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, cyaturutse ku nyubako yo gukoreramo Leta y’u Rwanda yaguze bakayiha agaciro ka miliyari zirindwi n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda, nyamara nyuma bikagaragara ko inzu yaguzwe miliyari 9.8.

Ni inyubako iherereye ku Kacyiru iruhande rwa Hoteli umubano.

Nyuma yo gutanga ingwate umucamanza mu rikiko rw’ibanze rwa Kacyiru akazanga, abaregwa bose bari bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko bajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo bavuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku munsi w’ejo ubwo humvwaga ubujurire bwabo, umucamanza yategetse ko Rwamuganza na bagenzi be bakomeza gufungwa, atesha agaciro ubujurire bwabo n’ingwate zabo, nyuma yo kubona ko impamvu z’ubujurire bwabo nta shingiro zifite.

Abunganira abaregwa mu byo bashingiyeho bajurira, harimo ko inyandiko y’urukiko yerekana ko icyemezo cyo gufunga abakiriya babo cyafashwe ku wa 23 Kanama 2020 (Ukwezi tutarageramo) Nyamara umwanditsi w’urukiko yakagombye kuba yaranditse tariki ya 23 Kamena 2020, umunsi icyemezo cyafatiwe.

Umucamanza yavuze ko ikosa ry’umwanditsi ritaba impamvu zikomeye zo kurekura abaregwa, yongeraho ko hari impamvu zituma batemererwa kurekurwa, bijyanye n’uko kubarekura byabangamira urubanza, atanga urugero rw’uko nka Rusizana akomeje guhakana umugambi we wo gushyiraho igiciro hagati ye n’abayobozi.

Abacamanza bavuze ko nyuma yo gusuzuma ibyo buri wese ashinjwa, babonye impamvu zikomeye zemeza ko icyemezo cyo guha Rusizana amasezerano yo kugurisha iriya nzu kitarakozwe mu buryo bw’ipiganwa, kandi ko adashobora guhakana uruhare rwe muri icyo gikorwa.

Rusizana yahakanye ubufatanyacyaha bwe mu kugena igiciro cy’inyubako, ariko urukiko rwemeje ko kuba hari inama zakozwe zigamije kugena igiciro cy’inyubako bisobanuye ko na we yabigizemo uruhare.

Rwakunda we yavuze ko igihe amasezerano yo kugura iyo nyubako yasinyiwe yari atakiri mu biganiro, asaba ko yarekurwa akabanza yashaka ubuvuzi. Yatanze kandi ingwate ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, urukiko ruvuga ko ari nto ugereranyije n’amafaranga aburanwa mu rubanza.

Urukiko rwananze ubujurire bwa Kabera wavuze ko yari ahagarariye Umunyamabanga Uhoraho na Minisitiri muri iyo nama, abacamanza bagaragaza ko kuba yari muri iyo nama kugira ngo baganire ku byemezo byafashwe ari icyaha, ikaba impamvu we akekwaho kugira uruhare rutaziguye mu byaha byakozwe.

Kuri Serubibi, Urukiko rwavuze ko nk’umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imiturire, yaragize uruhare mu cyemezo cyo kugura iriya nyubako miliyari 9,85 z’amafaranga y’u Rwanda nyamara azi neza ko ifite agaciro ka miliyari 7,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rwamuganza we yabwiye urukiko ko agaciro Ikigo Gasabo 3D cyageneye iriya nyubako atari ko, ngo kuko icyo kigo cyashingiye gusa ku kiguzi cyo kuyubaka, ariko nticyite ku yandi mafaranga nk’inyungu ku nguzanyo umucuruzi yakuye muri banki.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *