Ibigo birimo RDB, RRA, WASAC na tumwe mu turere bagiye kwitaba Pac kubera imicungire mibi y’umutungo

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe umutungo n’imari by’igihugu mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yahamagaje ibigo n’inzego za Leta bigera kuri 50 ngo bitange ibisobanuro mu magambo ku makosa n’imicungire mibi yabigaragayeho mu mwaka wa 2018/2019.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagejeje ku Nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’imicungire y’imari aho yagaragaje ko mu mwaka wa 2018/2019 asaga muliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda yasesaguwe n’inzego n’ibigo bya Leta bitandukanye.

Umugenzuzi Mukuru yagaragaje ko WASAC ariyo yaje ku isonga mu guhombya Leta kuko agera kuri miliyari 2.9frw yose yagaragajwe ko ashobora guhomba muri iki kigo bitewe n’amakosa mu micungire.

Mu ibaruwa Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yandikiye Minisitiri w’Intebe ku itariki 08 Nyakanga 2020, yamusabye kohereza abayobozi b’ibigo byose byagaragajwe ku mugereka wayo ko bakazitaba abadepite bagize Komisiyo y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) bagatanga ibisobanuro mu magambo ku makossa y’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo byagaragaweho.

Mu gutanga ibisobanuro buri kigo kizajya gihagararirwa n’ubuyobozi bwacyo ndetse n’umunyamabanga uhoraho wa minisiteri gishamikiyeho nk’uko umugereka w’ibaruwa ibihamagaza ibigaragaza.

Iki gikorwa kizatangira guhera tariki ya 21 Nyakanga kugeza tariki ya 05 Kanama 2020 nk’uko ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’Intebe ibigaragaza. Ibigo n’inzego za Leta zashyizwe ku mugereka w’ibaruwa bigomba kwitaba PAC ni ibi bikurikira:

• Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB)
• Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)
• Akarere ka Nyamagabe
• Akarere ka Bugesera
• Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC)
• Ikigega cya Leta cy’ubwishingizi n’ingwate ku mishinga mito n’icirirtse (BDF)
• Akarere ka Nyaruguru n’Ibitaro bya Munini
• Akarere ka Rwamagana
• Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA)
• NEP (izaba ihagarariwe n’Abanyamabanga bahoraho muri MIFOTRA, MINICOM, MYCULTURE, na Migeprof
• Akarere ka Gakenke
• Akarere ka Kamonyi
• Kaminuza y’u Rwanda (UR)
• Akarere ka Burera
• Akarere ka Muhanga
• Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB)
• Akarere ka Ngoma n’ibitaro bya Kibungo
• Akarere ka Gicumbi
• Ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyingiro (WDA)
• Akarere ka Nyagatare
• Akarere ka Kayonza n’ibitaro bya Rwinkwavu
• Akarere ka Rulindo n’ibitaro bya Kinihira
• Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB)
• Akarere ka Ngororero
• Akarere ka Nyanza n’ibitaro bya Nyanza
• Ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda n’ibikorwaremezo (RTDA)
• Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB)
• Akarere ka Karongi n’ibitaro bya Kibuye
• Akarere ka Nyabihu
• Akarere ka Musanze n’ibitaro bya Ruhengeri
• Akarere ka Huye
• Akarere ka Gatsibo n’ibitaro bya Ngarama
• Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG)
• Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (RP)
• NECDP
• Ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi (NIRDA)
• Inama Nkuru y’igihugu y’uburezi (HEC)
• Iitaro bya Muhima
• Ibitaro bya Masaka
• Ibitaro bya Kibagabaga
• Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE)[It Audit]
• RLIMUA [IT Audit]
• RISA
• LODA
• Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG)
• Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *