Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko ari gukora indirimbo yise “One Song One Nation” igomba kujya hanze mu minsi mike iri imbere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Amb. Joe Habineza yashyize amafoto ku rubuga rwe rwa Twitter ari muri Studio, avuga ko ari gufata amajwi y’indirimbo ye.
Yagize ati: “Ndi gufata indirimbo. Iraza vuba.”
Amb. Habineza wanahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Nigeria, yasobanuye ko indirimbo ari gukora irimo ubutumwa bubwira Abanyarwanda ko ari umwe, bukajyana na gahunda ya ‘Turi Kumwe’ bafite muri Company ya Radiant ayobora.
Yagize ati: “Indirimbo yitwa One Song One Nation, ivuga ko Abanyarwanda twese turi umwe, turi kumwe, ihuje ubutumwa na gahunda ya ‘Turi Kumwe’ dufite muri Radiant Yacu Ltd.”
Amb. Habineza yunzemo Ati: “Iyo ushaka gutanga ubutumwa ukoresha uburyo bwose; wakoresha indirimbo wakoresha imikino, inzira zose zishoboka urazikoresha.”
Amb. Habineza yavuze ko indirimbo ari gukora azayisohora mu gihe azakomeza kubona ko Abanyarwanda bayishaka cyane.
Ati: ” Abanyarwanda nibabanze banyereke niba bayikeneye njye ndayibaha, icy’ingenzi ni uko namaze kuyikora, ndahita nyisohora rwose.”
Amb. Joseph Habineza yavuze ko n’ubwo hari benshi batunguwe n’iriya ndirimbo, kuririmba ari ibintu yakunze kuva kera, dore ko ngo akiri muto yari afite impano yo gucuranga n’ubwo atakunze kuyikoresha.
Yahishuye kandi ko mu gihe Abanyarwanda bazaba bakunze iriya ndirimbo ye bakanamusaba izindi, nta kabuza azazibaha ngo kuko kuririmba atari ibyo ashakisha.


