Uganda: Umusaza w’imyaka 75 yakubiswe inkoni 100

Umusasaza w’imyaka 75 y’amavuko wo mu gace ka Bubulanga yakubiswe inkoni 100 n’abagize ubwoko bwe,nyuma yo kwiyemerera icyaha cy’uko yasambanyije umukobwa we w’16 y’amavuko.

Khalidi Tawoda yakubiswe inkoni ijana n’abasore b’ibigango batoranijwe n’umukuru w’umuryango, ubwo yari amaze kwiyemerera ko yasambanije umukobwa we w’imyaka 16 y’amavuko nyuma akamuha amafaranga ngo atagira uwo abibwira.

Sam Mboizi, umukuru w’umuryango w’aBakaligoko Gombololo , yabwiye Daily monitor ko ubusanzwe iki kitafatwa nk’igigano mu muco wabo. Yagize ati” Iki si igihano gitangwa ahubwo ni icyiru, izi nkoni ijana ziherekezwa n’ituro ry’ihene n’imitsima y’ingano. Ni umuhango dukorera uwakoze icyaha natwe tuwikorera ngo twikureho umuvumo n’umwaku wazanwa n’iki cyaha gikomeye.

Mboizi akomeza avuga ko uyu muhango ukorwa abagize uruhare mu cyaha bose bahibereye kandi bose bambaye ubusa. Bwana Mboizi asobanura uko uyu muhango ukorwa yavuze ko ari umuhango watangiye saa mbiri z’ijoro ugasozwa utarangiye neza nyuma yo kuvuza induru k’uyu musaza wakoze ikosa. Yagize ati” Ubwo twari hafi gusoza uyu muhango , umuhungu w’uyu musaza yahise aza yitwaje intwaro gakondo [umuhoro] aradutesha.

Abantu baturutse mu duce dutandukanye twa Uganda bari bahuruye aho bahanira uyu musaza kugeza ubwo polisi yahageraga igatwara Tawoda aho ikorera.

Uyobora polisi mu gace ka Kamonkoli, Cyrus Omalla yabwiye Dailymonitor ko aba baturage bakwiye guhindura imyumvire bakajya bitabaza ubutabera kuko ari cyo bubereyeho. Omalla kandi yavuze ko n’ubwo Tawoda yakubiswe inkoni bidakuraho ibihano biteganwa n’amategeko ya Uganda.

Bikekwako uyu Khalidi Tawoda yaba yaratangiye gusambanya uyu mwana we w’umukobwa ubwo yari afite imyaka 12 gusa, dore ko aribwo yatandukanye n’uwari umugore we Sarah Naigaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *