woman-face-and-stress-headache-in-city-from-start-2023-11-27-04-53-18-utc-scaled

Umutwe udakira: Ibiwutera n’uko wawirinda

Kurwara umutwe ni ikintu rusange ku bantu, dore ko nko mu gihe cy’izuba ho usanga benshi bahorana imiti iwuvura cyangwa bagahorana amazi yo kubafasha kuwurwanya.

N’ubwo bimeze gutyo, hari abagira uburwayi bw’umutwe budakira ku buryo usanga ariyo ndwara ibazahaza mu buzima bwabo.

Kurwara umutwe ahanini bigaragaza ikitagenda neza mu mubiri, gusa kuwurwara bihoraho bigaragaza ikintu gikomeye kiba gikwiye gukurikiranwa n’abaganga.

 

Ni iki gitera umutwe udakira?

 

Nk’uko twabivuze, kurwara umutwe bigaragaza ko mu mubiri hari ikitagenda neza. Kubura amazi mu mubiri, kunanirwa n’indwara z’amaso ni bimwe mu bitera umutwe muri rusange.

Kuwurwara bihoraho bishobora guturuka kuri imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu zirimo kubyimba cyangwa ibindi bibazo biba ku miyoboro y’amaraso yo mu bwonko n’ikikije ubwonko, harimo n’indwara ya stroke.

Hari kandi indwara ziterwa na mikorobe nka mugiga, ibibyimba ku bwonko, gikomereka bikagera ku bwonko, no gukoresha nabi kandi kenshi imiti y’umutwe.

Nubwo izi ari zo mpamvu nyamukuru zitera umutwe udakira, hari ibyongera ibyago byo kurwara uyu mutwe udakira. Nko ku gitsinagore harimo guhangayika, kwiheba no kwigunga, kudasinzira neza, kugona, umubyibuho ukabije, gukoresha ikawa cyane cyangwa ibirimo ikawa ndetse n’ibyo kurya byongera ingufu.

Urubuga Healthline dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga ko kugira ubundi burwayi butera kuribwa nka kanseri cyangwa impanuka na byo biri mu bitera umutwe udakira.

Uru rubuga ruvuga ko kurwara umutwe udakira bigendana n’izindi ngaruka zinyuranye harimo kwiheba no kwigunga, guhangayika, kubura ibitotsi, n’ibindi bifata imitekerereze.

 

Ni gute wakwirinda?

 

Nubwo hari ibitera kugira umutwe udakira bidashobora kwirindwa, ariko hari ibyo wakora ukirinda uyu mutwe.

 

Irinde ibiwugutera

 

Ushobora kuvuga ngo ntiwabimenya ariko ubikurikiranye wabimenya. Uko urwaye umutwe andika igihe wagufatiye, icyo wari uri gukora, aho wari uri ndetse n’igihe wamaze ukurya. Ibi bizagufasha kumenya ikibigutera.

 

Irinde gukoresha imiti cyane

 

Nkuko hejuru byavuzwe gukoresha imiti kenshi na byo bitera umutwe ugenda ugaruka. Gufata imiti y’umutwe iminsi irenze ibiri mu cyumweru byirinde.

 

Ruhuka usinzire bihagije!

 

Umuntu mukuru akenera byibuze amasaha 7 cyangwa 8 ku munsi yo gusinzira. Niba bigukundira gira isaha yo kuryama idahinduka bizagufasha. Gusinzira bihagije bizakurinda.

 

Ntugasimbuke amafunguro!

 

Fata amafunguro kandi arimo intungamubiri ku masaha adahinduka. Niba ubyibushye fata amafunguro agufasha gutakaza ibiro, wirinde ibitera umutwe nk’ikawa cyangwa ibyokunywa ibonekamo.

 

Kora siporo

 

Siporo ni kimwe mu bigufasha kurwanya ibyago byo kurwara umutwe. Gutwara igare, koga, kugenda n’amaguru ni bimwe mu byagufasha.

 

Irinde cyangwa ugabanye stress

 

Bumwe mu buryo bukurinda stress harimo meditation, kuganira n’uwo wisanzuyeho, koroshya ubuzima, kugira gahunda mu byo ukora n’ibindi.

Gabanya ikawa

Nubwo imwe mu miti ivura umutwe habaho irimo caffeine (nka Panadol extra) ariko nanone ikawa ishobora gutera umutwe yo ubwayo. Gerageza ugabanye ikawa mu mafunguro yawe ya buri munsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *