Gen-Muhoozi-ok

Uganda: Imbuga nkoranyambaga zakomorewe nyuma y’amatora

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko imbuga nkoranyambaga zongeye gukomorerwa nyuma yo guhagarikwa kubera amatora rusange yari arimo guhangana cyane mu ntangiriro za Mutarama.

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Mutarama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerubaga, yatangaje ikurwaho ry’itegeko ryari ryarahagaritse imbuga nkoranyambaga, ashimira Abagande ku nkunga n’ubufatanye bwabo mu gihe cy’amatora.

Muri iryo tangazo, Muhoozi yashimye Abagande yagaragaje nk’abantu bakomeye ku Isi. Yagaragaje kandi ko gushyigikirwa n’Abagande byamuteye, we n’itsinda rye, ubutwari bwo kubakorera, asabira imigisha igihugu ndetse n’abaturage bacyo.

Muhoozi yagize ati: “Uyu munsi turakomorera imbuga nkoranyambaga. Ndashimira abaturage bose ba Uganda ku nkunga n’ubufatanye muri iki gihe cy’amatora.” Yongeyeho ati: “Mu by’ukuri muri abantu bakomeye ku Isi, kandi mudutera ubutwari bwo gukorera igihugu. Imana ibahe umugisha mwese”.

Mbere y’amatora, Guverinoma ya Uganda yatangaje ko mu gihugu hose interineti ihagaritswe, bigira ingaruka ku ku mbuga nkoranyambaga na serivisi za satellite, ivuga ko ari ngombwa mu kurinda umutekano rusange mu gihe cy’amatora.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *