Constant-Ndima-Gouv-militaire-Nord-Kivu-2

Ubuhamya bwa Gen. Ndima mu rubanza rwa Gen. Yav ushinjwa kuba icyitso cya Kabarebe

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 rwasubukuye urubanza Lt. Gen Philemon Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda.

Muri uru rubanza ruyobowe na Lieutenant-général Joseph Mutombo Katalay, abasirikare bane bakuru barimo lieutenant-général Ndima Kongba wigeze kuba Guverineri wa gisirikare w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gén. Maj Sylvain Ekenge uherutse guhagarikwa ku nshingano zo kuba umuvugizi wa FARDC, Gen. Brig Yangba Tene Dany na Gén. Brig Mwehu Lumbu Evariste baruhawemo ijambo nk’abatangabuhamya.

Aba basirikare babajijwe ku butumwa bubiri bwasanzwe muri telefoni ya Gen. Philemon Yav ari na bwo bwashingiweho mu kumuta muri yombi.

Ni ubutumwa burimo bumwe bivugwa ko bwaturutse kuri Colonel Senkoko Célestin Kinshasa yita umunyamabanga wihariye wa Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubutumwa bwa mbere bwatanzweho amakuru na Gen. Peter Cirimwami wapfuye mu mwaka ushize bwavugaga ngo “uyu Cirimwami ni we uhagarika umushinga wacu”.

Lieutenant-général Constant Ndima mu bihamya bwe, yavuze ko yakiriye Gen Cirimwami i Goma azanye amakuru y’uko bamwe mu basirikare bakuru bagomba kwitonderwa, by’umwihariko Gen. Philémon Yav wakekwagaho gufatanya ubutasi n’“abanzi b’Abanyarwanda”.

Ndima yavuze ko ibyo Cirimwami yamubwiye yabimenyesheje abamukuriye biciye muri Ekenge warimo agirira urugendo i Kinshasa.

Abunganira Gen. Yav bavuga ko nta gihamya ifatika iriho yerekana y’uko ubwo butumwa bwigeze bubaho.

Icyakora Lieutenant-général Lucien-René Likulia Bakumi usanzwe ari umushinjacyaha mukuru mu ngabo za RDC, yemeza ko ubwo butumwa bwari buhari nubwo atigeze abubona.

Uyu avuga ko Gen. Yav yanze gutanga ijambobanga rya telefoni ze, bigatuma telefone zifatwa zigahabwa inzobere.

Yemeza kandi ko ubutumwa bwabayeho ashingiye ku byavuzwe na Cirimwami, ibinashimangirwa n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya.

Général Yav ukekwaho kugirana ibiganiro n’abo hafi ya Kabarebe, kuva 2020 yari yashyizwe mu burasirazuba bwa RDC nk’umuyobozi wa zone ya gatatu ya gisirikare ibarizwamo ingabo zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tshopo.

Muri Nzeri 2022 ni bwo yatawe muri yombi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *