Nyuma yo gusezerana ku mugaragaro n’umugabo we Jean Paul, Umurerwa Nana yahuye n’igitutu n’ibirego byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba yaratwaye umugabo w’undi mugore. Nana yahise ahakana ayo makuru, ashimangira ko umugabo we atari afite undi mugore, bityo ko nta kwiba kwabayeho.
Ibi Nana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho yari ari kumwe n’umugabo we, basubiza ibibazo bitandukanye byari bimaze iminsi bibavugwaho.
Ku kibazo cy’ijambo “nemeye ku gahato” ryavuzwe mu ndahiro ye y’ubukwe, Nana yasobanuye ko atari agahato, ahubwo byaturutse ku bwoba n’ukwibeshya mu mivugire, ashimangira ko yasezeranye abishaka.
Yagize kandi icyo avuga ku bivugwa ko umugabo we yaba yarashatse kumushakira visa cyangwa ko yaba afite abana benshi, avuga ko ibyo byose ari ibihuha bidafite ishingiro, anatangazwa n’abantu bavuga imibare ikabije idafite gihamya.
Ku myambaro yambaye ku munsi w’ubukwe, Nana yavuze ko yari umunsi wihariye kuri we, bityo ko yari afite uburenganzira bwo kwambara uko abishaka, kandi ko yambaye neza.
Nana yanagarutse ku mpamvu umugabo we yasezeranye mu Cyongereza, asobanura ko nubwo azi kuvuga Ikinyarwanda, atazi kugisoma no kucyandika neza, bityo bikaba byari byiza gukoresha ururimi yumva neza.
Yasoje avuga ko umugabo atari “ihene yo kwiba”, asaba abantu kureka gukwirakwiza ibihuha, no gutegereza ko hagira uvuga atanga ikirego gifite ishingiro niba koko hari ikibazo.


