Umunyamakuru Uwera Jean Maurice, yahawe inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma.
Uwera wamenyekanye nk’umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, yari amaze igihe ari umuyobozi wa Radiyo ya SK FM.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamuhaye ziriya nshingano, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin.
Uwera yasimbuye ku nshingano z’umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025.


