Icyumweru cyahariwe uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Barganing) bukorerwa mu magororero, cyatangiye kuva ku itariki 26 kirasozwa kuri uyu wa 29 Mutarama 2026.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, Ubuyobozi bw’Uturere na Legal Aid Forum Rwanda cyabereye mu magororero 11 yo hirya no hino mu Gihugu.
Muri iki gikorwa, abagororwa basobanurirwa inzira y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha. Hakorwa kandi amasezerano ashingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’abaregwa.

Uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bukorewe mu magororero ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 13 Ugushyingo 2025, mu muhango wabereye mu Igororero rya Nyarugenge.
Ubutegetsi bw’Ubucamanza bufite icyifuzo n’umuhigo ko iki gikorwa cyaba ngarukakwezi kugira ngo abagororwa bose bahabwe amahirwe angana yo gusobanurirwa ubu buryo no kubukoresha mu nyungu zabo n’iz’abo bakoreye ibyaha hagamijwe kwihutisha imanza ndetse no gutuma imibanire hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe yongere kuba myiza.


