Urusaku rw’amasasu menshi n’ibiturika byumvikanye nyuma ya saa sita z’ijoro kuri uyu wa Kane hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niger ku murwa mukuru, Niamey, rwateye ubwoba abaturage kandi bihungabanya ituze ry’umujyi.
Amashusho yafashwe n’abenegihugu yerekanaga amasasu anyuranamo mu kirere aherekejwe n’iturika ry’urusaku nk’urw’inkuba. Andi mashusho arimo kuzenguruka kuri internet yafashwe yerekanye ibibatsi by’umuriro bizamuka muri metero nyinshi mu kirere ndetse n’imodoka nyinshi zahiye.
Abatuye mu duce twegereye Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Diori Hamani, bavuze ko amasasu yamaze amasaha agera kuri abiri mbere yo guceceka. Ntiharamenyekana icyateye imirwano.
Ahagana mu ma saa munani za mu gitondo, ituze ryari ryagarutse ahanini nk’uko bitangazwa na TRT.
Iki kibuga cy’indege, kiri nko mu bilometero 10 uvuye ku ngoro ya perezida, kiriho ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere kandi ni ihuriro ry’ibikorwa bya gisirikare.
Ni icyicaro gikuru cy’umutwe w’ingabo uhuriweho washinzwe na Niger, Burkina Faso na Mali mu rwego rwo kurwanya imitwe y’intagondwa ikorera muri Sahel.


