20251115_205748

Qatar yongeye guhamagaza RDC na AFC/M23 ku meza y’ibiganiro

Nyuma y’amezi arenga abiri ashize ibiganiro by’amahoro by’i Doha bigamije guhagarika amakimbirane akoreshwamo intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bihagaze, bigiye gusubukurwa.

Biravugwa ko Qatar, nk’umuhuza muri iki kibazo, yongeye gutangiza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’Ihuriro rya AFC / M23, ihamagarira impande zombi gusubira ku meza y’ibiganiro i Doha.

Impande zombi zirasabwa gusubira mu biganiro, mu gihe zishinjanya kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano zari zemeranyijeho mu biganiro byabanje.

Ibiganiro byari byarahagaze kuva mu Gushyingo 2025, aho ibya nyuma biheruka byatumye hashyirwa umukono kuri gahunda iganisha ku masezerano y’amahoro yuzuye.

Iyi gahunda yashyizweho umukono ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025, i Doha,  ishyigikiwe na Washington n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ishyiraho intambwe umunani zifatwa nk’ingenzi kandi zihutirwa mu guhosha intambara mu burasirazuba bw’igihugu.

Nubwo, ibyo byari byemeranyijwe, impande zombi ntizongeye guhura ku meza, bituma ibiganiro bihagarara nk’uko inkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Ku rugamba, ibintu byarushijeho kuba nabi cyane. Ingabo za AFC/M23 zakomeje gutera imbere, cyane cyane zigarurira Umujyi wa Uvira mu Kuboza gushize, nyuma yo kwigarurira Goma muri Mutarama na Bukavu muri Gashyantare.

Nyuma y’igitutu cya Washington inyeshyamba zatangiye kuva buhoro buhoro mu bice bimwe na bimwe by’umujyi mbere yo gusohokamo burundu ku itariki 17 Mutarama 2026.

Ibiganiro byatangajwe ko bigiye kongera gusubukurwa i Doha, bifatwa nk’amahirwe akomeye yo gutabara ibiganiro by’amahoro byaciwe intege, ariko byatangaga icyizere.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *