G_z_QaRbUAUtEao

Uvira: Haravugwa gukozanyaho hagati ya AFC/M23 na FARDC mu Kibaya cya Rusizi

Kuri uyu wa Kane habaye gukozanyaho by’akanya gato hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 na FARDC, ishyigikiwe na Wazalendo, mu kibaya cya Ruzizi, cyane cyane i Kanga, Rugeje, na Itisha, muri Gurupoma ya Kigoma muri Teritwari ya Uvira.

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi abitangaza, ngo byibuze abasivili batatu biciwe muri iyi mirwano.

Amakuru akomeza kugera kuri Kivu Morning Post dukesha iyi nkuru kandi avuga ko urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwumvikanye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Mutarama 2026, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivile abitangaza, ngo urusaku rw’amasasu rwumvikanye guhera saa kumi za mu gitondo mu burengerazuba bwa Bibokoboko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *