Olivier_Nduhungirehe_2025

Ifungwa rya Victoire Ingabire: U Rwanda rwahaye gasopo Inteko ya EU

Leta y’u Rwanda yahaye gasopo Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyibutsa ko u Rwanda rutari mu bo ifiteho ububasha bwo gufatira ibyemezo.

Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri iriya nteko yateranye mu rwego rwo kuganira ku cyo yise “uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu cyifashe mu Rwanda”.

Ni iterana ryanagaragayemo Rémy Arahirwa, umuhungu w’umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe kuva muri Kamena 2025 akurikiranweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uyu musore yumvikanye asaba amahanga “gushyira igitutu mpuzamahanga ku butegetsi bw’u Rwanda rwa Paul Kagame”, kugira ngo bwongere kurekura nyina.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ya EU ko ishobora kuba ifite ububasha kuri Greenland, Aruba cyangwa Nouvelle-Calédonie, ariko ku Rwanda bikaba bidashoboka.

Ati: “Ndashaka kwibutsa Inteko Ishinga Amategeko ya EU ko ishobora kuba ifite ububasha kuri Groenland, Aruba cyangwa Nouvelle-Calédonie, ariko ‘nta na rimwe’ ifite (kandi ntizigera igira) ububasha kuri Repubulika y’u Rwanda, igihugu cyisubije ubwigenge kivuye mu bukoloni bw’u Burayi mu myaka irenga 60 ishize.”

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yashimangiye ko rutazigera rwemera “ubwibone n’ukwitambika bikomeje gukorwa n’abadepite b’Abanyaburayi, bibwira ko bafite indangagaciro z’ubumuntu zisumba iz’abandi, ku buryo banageza aho basuzugura Urwego rw’Ubucamanza rw’igihugu cyo muri Afurika.”

U Rwanda rwahaye gasopo iriya nteko, nyuma y’uko ku wa 11 Nzeri 2025 abayigize bateranye bakaganira ku ifungwa rya Ingabire, banakafata umwanzuro wo kuryamagana no gusaba ko ahita afungurwa.

Icyo gihe 549 barawushyigikiye, babiri barawanga, abandi 41 barifata.

Abadepite ba EU kandi basabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Théoneste na bo barekurwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *