Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Burkina Faso bwatangaje ko buseshe amashyaka yose ya politiki yo mu gihugu, ndetse bukanakuraho amategeko yayagengaga, nk’uko byemejwe n’itegeko ryemejwe na Guverinoma ku wa Kane.
Iki cyemezo kije gikurikira izindi ngamba zitandukanye zafashwe n’ubu butegetsi kuva bwafata ubutegetsi binyuze muri coup d’État yo mu 2022, aho abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko izo ngamba zagabanyije cyane ubwisanzure bwa politiki n’ubw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kuva ubutegetsi bwa gisirikare bwajya ku butegetsi, ibikorwa by’amashyaka ya politiki byari byarahagaritswe. Itegeko rishya rinategeka ko imitungo yose y’ayo mashyaka yimurirwa mu mitungo ya Leta, nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe amakuru.
Minisitiri ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, Emile Zerbo, yavuze ko iri seswa ry’amashyaka ryafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko amashyaka atakurikije intego n’amahame yashingiwe.
Yagize ati: “Guverinoma yasanze ubwiyongere bwinshi bw’amashyaka bwarateje imyitwarire idahwitse, bugatera amacakubiri mu baturage ndetse bugacogoza ubumwe bw’igihugu.”
Yongeyeho ko amategeko mashya azagena ishingwa ry’amashyaka ya politiki mu gihe kizaza azashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko vuba bishoboka.
Burkina Faso iri mu bihugu byinshi byo muri Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati byibasiwe n’ihindagurika ry’ubutegetsi binyuze muri za coup d’État, bikajyana no gutinda gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili.
Kuva abasirikare bafata ubutegetsi mu 2022, bafashe ingamba zikomeye zirimo gusubika amatora yagombaga gusubiza ubutegetsi mu baturage, ndetse no gusesa komisiyo yigenga y’amatora.


