Umugabo wo muri Leta ya Minnesota, witwa Mark Anderson (ufite imyaka 36), yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiyitirira kuba umukozi wa Leta ya Amerika (FBI), nyuma yo gukekwaho kugerageza gucikisha Luigi Mangione muri gereza i New York, nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga.
Anderson akurikiranyweho kuba yarageze ku Metropolitan Detention Center (MDC) i Brooklyn, avuga ko ari umukozi wa FBI kandi ko afite inyandiko y’urukiko yemeza ko Mangione arekurwa.
Gusa, abakozi bashinzwe gereza basabye uwo mugabo kubona ibyangombwa byemeza uwo mwanya we muri FBI, maze agaragaza ikarita yo gutwara imodoka ya Minnesota ndetse ashyira imbere impapuro nyinshi zitari zemewe.
Iperereza ryagaragaje ko Mangione ari we Anderson yashakaga gufunguza, nubwo izina rye ritavuzwe mu nyandiko z’iregwa.
Mangione afungiwe muri MDC-Brooklyn ategereje imanza ebyiri: rumwe rwa Leta n’Urukiko rwa Federali, ku byaha byo kwica Brian Thompson, wahoze ari umuyobozi mukuru wa UnitedHealthcare, mu Ukuboza 2024.
Mu gihe cy’ifungwa rya Anderson, byagaragaye ko yari afite ibikoresho bidasanzwe mu gikapu, birimo ikintu cyo kotsa inyama n’icyuma gikata pizza.
Umucamanza Taryn Merkl yategetse ko Anderson afungwa by’agateganyo, amufata nk’ushobora gutoroka kandi ushobora guteza umutekano muke, cyane ko afite izindi manza zikiri mu nkiko i Bronx.
Ku rundi ruhande, Luigi Mangione ateganyijwe kwitaba urukiko ku wa Gatanu, aho umucamanza ashobora kwemeza cyangwa gukuraho igihano cy’urupfu nk’igishobora gutangwa mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha.


