image_editor_output_image1364400110-1761045908019

Walikale: Ibitero by’indege byibasiye ibirindiro bya AFC/M23 i Mindjendje

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko kuri uyu wa Kane, cyari gikomeje ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23 muri Teritwari ya Walikale, hagamijwe gusenya ibirindiro byazo no kugabanya ubushobozi bwazo bwo guteza ibibazo muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru.

Inkuru yashyizwe ahagaragara na ACTUALITE.CD kuri uyu wa Gatanu, ivuga ko nyuma yo gusubiza inyuma igitero cy’inyeshyamba i Chanjikiro, Igisirikare cya Congo, binyuze mu ngabo zirwanira mu kirere, cyagabye ibitero by’indege ku wa Kane, itariki ya 29 Mutarama 2026, ku birindiro bya AFC / M23 i Mindjendje, hafi ya Mpety muri Gurupoma ya Kisimba.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko ibisasu byahaturikiye butangiye kugoroba (saa kumi ku isaha yaho), nyuma gato y’imirwano yabereye i Chanjikiro.

Biravugwa ko indege itagira abapilote y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakoreshejwe muri iki gikorwa cyo gusenya ibirindiro, bavuga ko byarimo ububiko bw’ibikoresho by’inyeshyamba ziri mu gace gakikije Pinga.

Ibi bitero bishya by’indege bije nyuma y’iminsi mike habaye ibikorwa nk’ibi byibasiye ibirindiro by’inyeshyamba na none muri Mindjendje na Mpety, ngo bikaba byerekana kongera ibikorwa bya gisirikare bya FARDC muri kariya gace ka Walikale.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *