Umushinga munini wa gaz w’ikigo TotalEnergies muri Mozambique, wari umaze imyaka 5 warahagaze kubera ibitero by’intagondwa zihishe inyuma y’idini ya Islam, wongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kane ushize, itariki 29 Mutarama 2026, hakaba hitezwe ko Ingabo z’u Rwanda zizaguma mu majyaruguru ya Mozambique indi myaka kugirango zikomeze kwizeza umutekano.
Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadorali, wongeye gutangira mu gihe intagondwa zifitanye isano na ISIS zitarashira burundu mu Ntara ya Cabo Delgado, ari na yo mpamvu Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu 2021 zishobora kuguma muri iki gihugu ikindi gihe kirekire kugirango zize umutekano.
Mu ibaruwa yandikiwe Perezida Daniel Chapo, Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné, yemeje icyemezo cyo gusubukura umushinga nyuma y’uko Guverinoma ya Mozambique yijeje ko umutekano wongeye kugaruka, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Icyagendeweho mu gutanga iki cyizere n’uko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kuba muri iki gihugu, hashingiwe ku masezerano mashya yaguye yiswe SOFA (Status of Forces Agreement).
Guverinoma ya Mozambike yemeje ko aya masezerano “yemerera Ingabo z’u Rwanda kumara ikindi gihe kinini muri Cabo Delgado, nibura mu cyiciro cyo kubaka ibikorwaremezo by’umushinga wo gucukura gaz y’umwimerere. Biteganijwe ko kubyubaka bizageza mu 2029, bivuze ko Ingabo z’u Rwanda zizaguma muri Mozambique nibura kugeza mu 2030 kugira ngo hizerwe umutekano uhamye kandi zirinde abaturage ndetse n’ibikorwa remezo muri ako karere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, nk’uko ababikurikiranira hafi babibona, ibyo ntibisobanura gusa kohereza ingabo kurinda abaturage ibikorwa by’inyeshyamba, ahubwo bizanagira uruhare runini mu gutuma harangizwa umwe mu mishinga y’ingufu ikomeye muri Afurika, ukaba umushinga ugamije guhindura imibereho, kuzamura iterambere ry’akarere, no gushimangira iterambere rirambye mu majyaruguru ya Mozambique.
Biravugwa ko TotalEnergies n’abafatanyabikorwa bayo barateganya kongera guhamagara abakozi n’abandi bafitanye amasezerano ako kanya, aho biteze gaz ya mbere mu 2029. Iyi ntambwe yerekana impinduka zikomeye mu rwego rw’ingufu rwa Mozambike.
Uyu mushinga wahagaritswe kuva mu 2021 nyuma y’ibitero by’intagondwa hafi ya site ya Afungi, ubu ufatwa nk’ikimenyetso cyo kongera kwigirira icyizere no kwigira, byihishwe inyuma n’ubufatanye bukomeye bw’akarere ndetse n’amasezerano ahuriweho n’ikindi gihugu (u Rwanda) mu by’umutekano.


