Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje umushinga w’itegeko ugamije gukuraho burundu igitekerezo cyiswe “inshingano z’abashakanye zo gukora imibonano mpuzabitsina”, aho byafatwaga ko gushyingirwa bisobanuye kuba umuntu agomba kwemera imibonano mpuzabitsina igihe cyose uwo bashakanye abisabye.
Uyu mushinga w’itegeko wemejwe ku wa Gatatu wongerwa mu Itegeko Nshinga ry’Imiryango (Civil Code), usobanura neza ko “kubana nk’umugabo n’umugore” bidashyiraho inshingano yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Itegeko rishya rinemeza ko kubura imibonano mpuzabitsina ku wo mwashakanye itakiri impamvu yo gushinja umwe mu bashakanye amakosa mu gihe bashaka gutandukana.
Nubwo abasesenguzi bemeza ko iri tegeko ritazahindura cyane imyanzuro y’inkiko, abarishyigikiye bavuga ko rizagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina ribera mu ngo, by’umwihariko gufata ku ngufu bikorwa n’abashakanye.
Depite w’ishyaka rya Green Party, Marie-Charlotte Garin, watanze uyu mushinga, yavuze ko gukomeza kwemera iki gitekerezo ari ukurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Yagize ati: “Gushyingirwa ntibigomba kuba ahantu hafatwa nk’aho umuntu yemerewe imibonano mpuzabitsina ubuzima bwe bwose. Ukwemera kugomba guhora gusabwa kandi n’ubusabe bushobora kwangwa.”
Nubwo mu mategeko y’u Bufaransa nta hantu handitse ku mugaragaro inshingano zo gukora imibonano mpuzabitsina mu bashakanye, hari habayeho urujijo mu bisobanuro by’itegeko.
Itegeko risanzwe risobanura ko inshingano z’abashakanye ari kubahana, kuba indahemuka, gufashanya no gutabarana, kandi ko biyemeza “kubana mu buzima bumwe”. Ijambo “imibonano mpuzabitsina” ntirigaragara aho ari ho hose mu mategeko.
Icyakora, mu bihe byashize, abacamanza bamwe bigeze gusobanura “kubana” mu buryo bwagutse, bakabifata nk’aho harimo n’imibonano mpuzabitsina.
Mu rubanza rwamamaye rwo mu 2019, umugore washinjwe kwima umugabo we imibonano mpuzabitsina imyaka myinshi yahamijwe amakosa, bituma umugabo ahabwa gatanya ishingiye ku makosa, bigaragaza ko umugore ari we wabiteye.
Uyu mugore yaje kwitabaza Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bwa Muntu (ECHR), rwaje mu mwaka ushize gucira u Bufaransa urubanza, ruvuga ko kwemerera ko kwanga imibonano mpuzabitsina byakoreshwa nk’impamvu yo guhana umuntu mu itandukana binyuranyije n’uburenganzira bwa muntu.
Iki cyemezo cyafashwe nk’intambwe ikomeye n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, kandi mu by’ukuri cyatumye bidashoboka ko inkiko z’u Bufaransa zongera gufata imyanzuro nk’iyo. Ni yo mpamvu iri tegeko rishya rifatwa ahanini nk’iryagenewe gusobanura neza no gukuraho urujijo.


