IMG-20260130-WA0011

Gen Muhoozi yaretse X, ajya mu masengesho yo kwiyiriza ubusa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kugabanya cyane imikoreshereze ye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga X (rwari Twitter), nyuma y’impaka n’amarangamutima byatewe n’inyandiko ze zitavugwaho rumwe.

Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, amaze imyaka myinshi ari umwe mu banyapolitiki n’abayobozi ba gisirikare bavugisha cyane rubanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye akundwa na bamwe, ariko akananengwa bikomeye n’abandi.

Iyi myanzuro ayifashe nyuma y’ibibazo bya dipolomasi byavutse hagati ya Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo Muhoozi yatangazaga ko Uganda ihagaritse imikoranire yose ya gisirikare na Amerika, ayishinja gushyigikira Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Aya magambo ye yateje impungenge zikomeye ku mubano mpuzamahanga wa Uganda, bituma Muhoozi asubira inyuma mu masaha make, asaba imbabazi ku byo yavuze, anemeza ko ubufatanye bwa Uganda na Amerika bugihamye kandi budahungabanye.

Nyuma y’ibi, Muhoozi yatangaje ko agiye kugabanya ibikorwa bye kuri X, avuga ko yifuza gufata umwanya wo kwitekerezaho, gusenga no kwiyiriza ubusa asabira igihugu.

 

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka hafi 11 kuri Twitter/X, n’abankurikira barenga miliyoni 1.2, mfashe icyemezo cyo kugabanya ibyo nkorera hano. Ngiye gusubira mu kwiyiriza ubusa no gusenga nsabira igihugu cyanjye. Ku bufasha bw’Imana, nifuza no kwandika igitabo kivuga ku mateka y’ubuzima bwanjye.”

Iyi ntambwe ifatwa nk’impinduka ikomeye ku muntu wari waramenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yagiye yandika ubutumwa bwagiye butera impaka, burimo n’ubwagiye bushinjwa gushishikariza ihohoterwa n’imvugo zibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bagaragaza impungenge ku myitwarire ya Muhoozi ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ivangura rya politiki n’imvugo zikakaye zidakwiye umuyobozi wa gisirikare.

Si ubwa mbere Muhoozi afashe umwanzuro wo kuva cyangwa kugabanya gukoresha imbuga nkoranyambaga. Mu 2025, yari yahagaritse konti ye ya X by’agateganyo, avuga ko yabikoze kubera impamvu z’iyobokamana no kwibanda ku nshingano ze za gisirikare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *