Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama yakiriwe i Bujumbura mu Burundi, nyuma yo kugirira urugendo yagiriraga mu Rwanda.
Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko ubwo Gnassingbé yakirwaga na Perezida Evariste Ndayishimiye WA kiriya gihugu, bagiranye ibiganiro byo mu muhezo.
Nyuma y’ibiganiro byahuje aba bombi kandi bahuriye mu nama yaguye y’itsinda ry’impuguke rigizwe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Afurika bagizwe abahuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
U Burundi ntibwigeze butangaza ibyo Perezida wabwo yaganiriye na bariya bahuza, gusa amakuru avuga ko ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, aho kiriya gihugu cyohereje ingabo zirenga 20,000 zo gufasha Leta ya Kinshasa mu ntambara irwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Perezida Faure Gnassingbé, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana na Catherine Samba-Panza wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, bakiriwe kwa Ndayishimiye nyuma y’amasaha make bavuye i Kigali aho bakiriwe bakaganira na Perezida Paul Kagame.
Ibiganiro byabo n’Umukuru w’Igihugu byibanze ku “gushimangira ihuzabikorwa hagati y’ingamba z’ubuhuza zo ku rwego rw’akarere n’izo ku rwego rw’umugabane”, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.


