Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko izatanga umukandida wo guhatanira na Louise Mushikiwabo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Icyemezo cya Kinshasa cyo gutanga umukandida cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri bagize Guverinoma ya kiriya gihugu yabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama.
Ubwo Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangazaga imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, yavuze ko “RDC izatanga umukandida wayo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.”
Leta ya RDC yemeje ko izatanga umukandida wayo kuri uyu mwanya nyuma y’ibyumweru birenga bibiri u Rwanda rwemeje ko ruzatanga Mushikiwabo kugira ngo yiyamamarize manda ya gatatu.
U Rwanda rwafashe iki cyemezo nyuma y’ubusabe ibihugu byinshi byo muri OIF byahaye Mushikiwabo. Byamugaragarije ko byashimye umusaruro we mu myaka hafi umunani amaze ayobora uyu muryango, bimwizeza ko bizamutora mu gihe igihugu cye cyakongera kumwamamaza.
Amakuru avuga ko RDC ku rundi ruhande ifata kuba yakwitambika Mushikiwabo nk’amahirwe yo guhangana n’u Rwanda ku ruhando rwa dipolomasi.
Ni Louise Mushikiwabo abayobozi ba Congo Kinshasa bamaze igihe bashinja gukoresha umwanya afite mu guteza imbere inyungu z’u Rwanda, cyane cyane ku byerekeye ikibazo cy’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Kuri ubu mu abo Congo Kinshasa ishobora kwamamaza barangajwe imbere na Isidore Kwandja Ngembo uzwi cyane nk’umuntu usobanukiwe neza imikorere ya OIF, dore ko yagiye agira uruhare mu butumwa bwinshi bwo gukurikirana amatora.
Ngembo kandi azwi cyane kubera gutegura imikino ya 9 ya Francophonie yabereye i Kinshasa mu 2023.
Undi uvugwa ni Christophe Lutundula wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa.
Kuri ubu biteganijwe gutanga kandidatire ku bakandida bifuza kuyobora OIF bizarangira muri Mata uyu mwaka, mu gihe amatora y’umuyobozi w’uyu muryango azabera mu nama ya 20 yawo izabera i Phnom Penh muri Cambodge.
Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ayobora La Francophonie kuva muri 2019.


