GridArt_20260131_112710391

Gen. Muhoozi yamaze kurenga umurongo utukura: Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu nteko ishinga amategeko yazo, zateye utwatsi imbabazi ziheruka gusabwa na Gen. Muhoozi Kainerugaba, zigaragaza ko yamaze kurenga umurongo utukura.

Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yaherukaga gusaba Amerika imbabazi kubera kwibasira Ambasade yayo i Kampala.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Gen. Muhoozi yatangaje ko amakuru y’ubutasi yahawe yemeza ko Bobi Wine umaze igihe ashakishwa n’inzego z’umutekano za Uganda yahunze abifashijwemo na Ambasade ya Amerika, bityo ko ubufatanye bwabaga hagati y’impande zombi bwahagaritswe.

Ati: “Twebwe nk’ingabo za Uganda, duhagaritse ubufatanye bwose n’ubuyobozi bwa Ambasade ya Amerika i Kampala. Burimo ubujyanye n’imirimo yacu muri Somalia.”

Mu bundi butumwa, uyu musirikare yanditse ko ubufatanye bwa Uganda na Amerika mu bijyanye n’umutekano bwasubiye inyuma kuva mu 2015, bigizwemo uruhare n’abayobozi b’iyi Ambasade.

Nyuma ni bwo yaje gutangaza ko yasibye ubutumwa bwibasira Ambasade ya Amerika, nyuma yo gusanga ko bwari bushingiye ku makuru atari yo yari yahawe; anasaba imbabazi.

Ati: “Ndagira ngo nsabye imbabazi inshuti zikomeye zacu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bw’ubutumwa bwa kare namaze gusiba. Nari nahawe amakuru atari yo. Navuganye na Ambasaderi wa Amerika mu gihugu cyacu kandi ibintu byose bimeze neza. Tuzakomeza ubufatanye mu bya gisirikare nk’uko bisanzwe.”

Senateri Risch abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko Gen. Muhoozi yamaze kurenga umurongo utukura.

Ati: “Komanda Muhoozi Kainerugaba yamaze kurenga umurongo utukura, bityo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kongera gusuzuma umubano wazo mu by’umutekano, harimo ibihano, n’ubufatanye bwa gisirikare na Uganda.”

Uyu musenateri yagaragaje ko imyitwarire ya Gen. Muhoozi “uhabwa amahirwe yo gusimburwa se ku butegetsi” itagomba gufatwa mu buryo bworoshye, ashimangira ko gusiba ubutumwa bwe no gusaba imbabazi ntacyo bivuze.

Yunzemo ko Amerika idashobora kwihanganira “uru rwego rw’umutekano muke n’ubushishozi buke [bya Muhoozi], mu gihe abakozi ba Amerika, inyungu za Amerika, n’ubuzima bw’abasivili mu karere biri mu kaga.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *