Abakunzi b’injyana ya hip-hop mu Rwanda baritegura igitaramo gikomeye kizahuza abaraperi bazwi cyane barimo Bull Dogg, B-Threy na Logan Joe cyiswe Mic Tribe 2026, giteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2026 kuri Mundi Center. Iri joro ritegerejwe nk’iryuzuye ingufu n’imyidagaduro, rigamije guhuriza hamwe abakunda hip-hop n’abahanzi babo, bagasangira umuziki nyarwanda mu mwimerere wawo.
Mic Tribe yamaze kwigaragaza nk’igitaramo gikomeye mu guteza imbere hip-hop, cyane ko mu 2025 cyari cyitabiriwe n’abahanzi barimo Bull Dogg, Bushali, Logan Joe, Kenny K-Shot, Angell Mutoni na Trizzie Ninety Six. Uyu mwaka ho hiyongereyeho abandi bahanzi barimo YOSH-B Bahati wo muri Goma, Pro Zed na Fifi Raya, bazasusurutsa abazitabira buri wese agaragaza impano ye ku rubyiniro.
Si umuziki gusa uzaranga iri joro, kuko hazanagaragaramo ibikorwa bya street art bizaha umwanya impano zitandukanye z’urubyiruko. Iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol na Airtel, kikaba kigamije guteza imbere injyana ya hip-hop no guha abafana umwanya wo guhura no kwishimira imyidagaduro ku rwego rwo hejuru.
Amatike araboneka kuri Mundi.rw cyangwa hakoreshejwe USSD 669712#. Igitaramo kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Mundi Center. Mic Tribe 2026 izaba ari ijoro ryihariye rizahuza umuziki, ubugeni n’imyidagaduro mu buryo bwagutse, rigaha abakunzi ba hip-hop uburambe budasanzwe.



