Mu Karere ka Gomba, mu mudugudu wa Saali, havutse umwana w’umuhungu watunguye abaturage n’igihugu muri rusange, nyuma yo kuvugwa ko yavutse afashe umudali wa Mutagatifu Antuwani wa Padua mu kiganza cye.
Uyu mwana yavutse ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026, avukana n’uwo mudali w’idini rya Gatolika ugaragaza Mutagatifu Antuwani atwaye Umwana Yezu, ibintu byateje urujijo, gutungurwa n’impaka mu baturage.
Nyina w’umwana, Sylvia Nakalanzi w’imyaka 30, yavuze ko yatunguwe bikomeye abonye umwana avukana ikintu cy’icyuma mu ntoki. Yemeje ko atari yabyiteze kandi ko byamuteye ubwoba, ariko abamufashije kubyara bamwizeza ko umwana ameze neza.
Umubyaza wamufashije, Rovinsa Najjemba, yavuze ko mu myaka 42 amaze afasha kubyara, atigeze abona ikintu nk’iki. Yemeje ko umudali wabonetse wari uri mu ntoki z’umwana koko.
Abatangabuhamya bavuga ko uwo mwana agaragara nk’ukuze kurusha impinja zisanzwe, bamwe bakemeza ko asa n’ufite nk’ukwezi kumwe, nubwo yari amaze amasaha make avutse. Banavuga ko iyo umudali ukoze ku mwana, ahita aceceka.
Se w’umwana, Jonan Kakulu, yavuze ko umuryango uri mu rujijo n’ibitekerezo byinshi, ukaba utazi uko wakira ibyabaye, ndetse bikabagora no guhitamo izina ry’umwana.