Hari umugabo witwa Benjamin Offei ukomoka muri Ghana gusa wari utuye mu Denmark wamenyekanye ko yapfuye nyuma y’iminsi mike avumbuye amakuru amushengura umutima, aho ibisubizo bya ADN byari byerekanye ko abana bane yareraga mu rushako atari abe mu maraso.
Amakuru avuga ko Offei yari amaze imyaka icyenda ashyingiranwe n’umugore we, nyuma y’imyaka icumi bari bamaze bakundana mbere yo kubana nk’umugabo n’umugore. Inshuti ye yatangaje ko yamuhamagaye mbere gato y’urupfu rwe amubwira ko yacitse intege cyane nyuma yo kubona ibisubizo by’ibizamini bya ADN.
Iyo nshuti yavuze ko Offei yarize cyane mu gihe bari kuri telefoni, agerageza kwakira ayo makuru atunguranye. Nyuma y’igihe gito, inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko yapfiriye iwe mu rugo i Copenhagen.
Iyi nkuru yakanguye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bagaragaje akababaro ndetse banatanga ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’icyizere mu bashakanye, ubusugire bw’urugo n’ingaruka z’amakimbirane ashingiye ku byerekeye abana.
Hari abagore n’abagabo bagaragaje ko kubeshya umubyeyi ku nkomoko y’abana ari ikibazo gikomeye gishobora gusenya ubuzima bw’umuryango. Abandi bo bagarutse ku kamaro ko kubaka urushako rushingiye ku kuri no ku bwizerane.
Kugeza ubu, inzego zibishinzwe ntizirasohora itangazo ryemeza ibyabaye cyangwa ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe. Urupfu rwa Offei rwasize inshuti ze n’abagize umuryango nyamuryango mu gahinda gakomeye, ndetse runatera benshi kwibaza ku ngaruka z’ibibazo by’ingo iyo bitakemuwe hakiri kare.


