Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, biravugwa ko yavuye mu gihugu kandi hashize icyumweru yinjiye mu gihugu cy’abaturanyi cyo muri Afurika y’Iburasirazuba ahunga nubwo abayobozi muri guverinoma bashimangiye ko inzego z’umutekano za leta ntacyo zimushakaho.
Umwe mu bayobozi yagize ati: “Ayo ni yo makuru turimo kubona ubu.” “Yavuye muri Uganda hashize iminsi irindwi.”
Uku guhunga kwe kuje nyuma y’uko Kyagulanyi atangaje ko yagiye mu bwihisho ku itariki ya 16 Mutarama, avuga ko byatewe n’igitero cya gisirikare cyagabwe ku rugo rwe i Magere kandi ko afite ubwoba bw’umutekano we.
Kuva icyo gihe, yagiye asohora amatangazo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko inzego za leta ziri kumugendaho, ibirego guverinoma yahakanye inshuro nyinshi.
Icyakora, Minisitiri w’itangazamakuru, ikoranabuhanga n’itumanaho, Chris Baryomunsi, mu cyumweru gishize yavuze ko Kyagulanyi atari umuntu ushakishwa kandi ko nta mpamvu yo gukomeza kwihisha.
Baryomunsi yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma ya Uganda, Kyagulanyi ntabwo ari umuntu ushakishwa.”
Ati: “Nta nzego z’umutekano zirimo polisi, igisirikare cyangwa ikindi kigo icyo ari cyo cyose cya leta, zimukurikirana”.
Baryomunsi yasabye Umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP) gusubira mu rugo no gukomeza ibikorwa bye yubahiriza amategeko, avuga ko abandi bakandida perezida bakomeje kubaho mu mahoro mu gihugu.
Ati: “Ntibikenewe ko yihisha. Ntawe ubishaka. Afite umudendezo wo kuva aho yihishe hose, agasubira iwe, kandi akubahiriza amategeko.”
Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, we yavuze ko icyemezo cya Bobi Wine cyo kwihisha kidakenewe kandi gishingiye kuri politiki nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Nabbanja yagize ati: “Ntawe ushakisha Robert Kyagulanyi Ssentamu.” Yongeyeho ati: “Agomba guhagarika urwenya agasubira mu rugo rwe mu muryango we”, akomeza avuga ko ibikorwa bye ari amakinamico ya politiki.
Kyagulanyi, wari umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku nshuro ya kabiri, yatsinzwe amatora y’umukuru yo ku itariki ya 15 Mutarama na Yoweri Museveni, ariko yanga kwemera ibyavuye mu matora, avuga ko habaye uburiganya ndetse n’izindi ntenge mu matora.
Kyagulanyi yavuze ko abashinzwe umutekano bagabye igitero iwe kandi bagaba igitero ku mugore we, Barbie Itungo Kyagulanyi, ibirego byatewe utwatsi n’Umugaba w’Ingabo za UPDF, Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko igisirikare kidahutaza abagore.
Kyagulanyi ntabwo yemeje ku mugaragaro amakuru avuga ko yavuye mu gihugu, kandi abayobozi b’ishyaka rye bakomeje kugira ibanga aho aherereye.


