1770192389628

Umunyarwenya 5K Etienne yambitse impeta

Umunyarwenya uzwi ku izina rya 5K Etienne, amazina ye nyakuri akaba Iryamukuru Etienne, yamaze kwambika impeta umukunzi we mu rwego rwo kwiyemeza ko bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu gitondo cyo ku wa 4 Gashyantare 2026, 5K Etienne yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza uwo muhango wo kwambika impeta, avuga ko umukunzi we yamusubije “Yego”, ashimangira ko bemeranyije gutangira urugendo rwo kurushinga.

5K Etienne yanatangaje ko, uretse kwambika impeta, bafite n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko uteganyijwe ku wa 5 Gashyantare 2026.

Uyu munyarwenya aherutse no kumenyekanisha ku mugaragaro umukobwa bahuriyeho uwo mugambi wo kurushinga, avuga ko ari we wahisemo nk’umukunzi w’ubuzima bwe. Uyu mukobwa asanzwe yitwa Uwizeyimana Josiane, bakaba bamaze imyaka ibiri bakundana nyuma yo guhura mu bukwe bari batashye.

Ubwo 5K Etienne yashyiraga amafoto n’amashusho yabo ku rubuga rwa Instagram, ni bwo bwa mbere yavuze yeruye ko yabonye umukobwa wamurushije abandi, amuvuga nk’uwagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bwe, amwifuriza urukundo rusesuye kandi rudasanzwe.

Aya magambo ye yari yuzuyemo amarangamutima, agaragaza ko akunda uwo mukobwa by’ukuri, anemeza ko yiyemeje kumukunda kurushaho uko iminsi izagenda ishira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *