Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, abantu bitwaje imbunda bishe byibuze abantu 162, mu Mudugudu wa Woro, muri Leta ya Kwara, mu burengerazuba bushyira hagati muri Nigeria, nk’uko Croix-Rouge yabitangaje, ndetse byemejwe na polisi na guverineri wa leta.
Babaomo Ayodeji, Umunyamabanga w’ishami rya Croix-Rouge ya Nigeria muri Kwara yagize ati: “Nk’uko amakuru aheruka abigaragaza, abapfuye ubu bageze ku 162, mu gihe gushakisha imirambo myinshi bikomeje.”
Ubu ni bumwe mu bwicanyi bukabije mu gihugu mu mezi macye ashize nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.
Kwiyongera kw’ihungabana ry’umutekano mu Ntara ya Kwara ngo kuraterwa n’ihangana hagati y’udutsiko twitwaje intwaro tw’abantu basahura imidugudu, bashimuta ndetse bagatera ubwoba abaturage, kongeraho imitwe y’iterabwoba ikorera mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu iri kwagurira ibikorwa byayo mu majyepfo.
Polisi yemeje icyo gitero ariko ntiratangaza umubare w’abapfiriye muri ubwo bwicanyi.
Guverineri wa Leta ya Kwara, AbdulRahman AbdulRazaq, yavuze ko iki gitero ari igikorwa cy’ “ubugwari” kigaragaza intege nke z’agatsiko k’iterabwoba nyuma y’ibikorwa byo kubarwanya bikomeje gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu.


