Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo guca burundu abanyamerika, Jeffrey Smith na Robert Amsterdam ku butaka bwayo, ibagaragaza nk’abantu batemerewe gukandagira ku butaka bwa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda.
Smith washinze ikigo Vanguard Africa, na Robert Amsterdam usanzwe ari umunyamategeko ukorera mu Bwongereza akaba n’umuyobozi wa Amsterdam & Partners LLP, Uganda ibafata nk’abakoze ibikorwa byo kwivanga mu miyoborere y’imbere muri yo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kampala ifata ibikorwa byabo nk’ibigamije kuyisenya ku rwego mpuzamahanga no gushyigikira ibikorwa bya politiki bifatwa nk’ibihungabanya umutekano w’igihugu.
Inzego z’umutekano n’iza dipolomasi muri iki gihugu zivuga ko bariya bagabo bombi bashinjwa “ibikorwa byo guhangana na leta ya Uganda byarenze ubuvugizi busanzwe bikajya mu bikorwa bya politiki bigamije kuyihungabanya.”
Leta ya Uganda kandi ivuga ko Smith na Amsterdam bagize uruhare mu gushishikariza guverinoma z’amahanga, ibigo mpuzamahanga by’imari n’imiryango mpuzamahanga guhagarika cyangwa kugabanya inkunga byahaga kiriya gihugu, ibyafashwe nk’ibikorwa byo gusenya ubukungu bigamije kugabanya iterambere, icyizere cy’abashoramari n’ubufatanye mpuzamahanga.
Inzego z’umutekano zivuga kandi ko bombi bashyigikiye cyangwa bakamamaza ubutumwa n’ibikorwa by’amatsinda afatwa nk’ahungabanya umutekano hakurikijwe amategeko ya Uganda, ndetse bagakwirakwiza ubutumwa bugamije gukurura imvururu no gutesha agaciro inzego za leta.
Banashinjwa gukwirakwiza amakuru afatwa nk’amabi, asebanya kandi ashishikariza imvururu ku bijyanye na Uganda binyuze mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga mpuzamahanga, ibyo Kampala ivuga ko ari ubukangurambaga bwateguwe bugamije guharabika isura y’igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Abategetsi ba Uganda banavuga ko Smith na Amsterdam bashyigikiye cyangwa basabira ibihano abayobozi ba Uganda, ndetse bakaba barashishikarije iperereza mpuzamahanga ririmo no kohereza imanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Ku ruhande rwabo, Smith na Amsterdam bahakanye ibyo bashinjwa, bavuga ko ibikorwa byabo bigamije kurengera uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Bavuga ko ubuvugizi bwabo bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bushingiye ku mahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, kandi ko gusaba ibihano cyangwa kubazwa inshingano ku rwego mpuzamahanga ari uburyo bwemewe bwo guharanira amahoro.


