log-75-adf04

Bruce Melodie yahuye na Amb Gen. Patrick Nyamvumba 

Nyuma yo kumara iminsi muri Tanzania akora ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya Pom Pom, umuhanzi Bruce Melodie yabanje gusura Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu mbere yo gusubira i Kigali. Aho yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, byibanze ku iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko yishimiye kwakira uyu muhanzi, igaragaza ko umuco n’umuziki ari inkingi ikomeye mu mubano wa dipolomasi. Yavuze ko uruzinduko rwa Bruce Melodie rwari umwanya mwiza wo kuganira ku ruhare umuziki wagira mu guhuza Abanyarwanda baba mu mahanga, cyane cyane abo muri Tanzania.

Mu byo baganiriye harimo uko ambasade yakorana n’abahanzi mu guteza imbere umuziki nyarwanda no gufasha abahanzi kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Umuyobozi wa 1:55 AM Ltd, Kenny Mugarura, yavuze ko Ambasaderi Gen. Nyamvumba yemeye ko ambasade yiteguye kwakira no gushyigikira abahanzi bose bayigana, aho bishoboka.

Nyuma y’ibyo biganiro, Bruce Melodie yahise yerekeza ku kibuga cy’indege asubira i Kigali.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi muri Tanzania aho yagiye kumenyekanisha indirimbo Pom Pom yakoranye na Diamond Platnumz, indirimbo yakunzwe n’abantu benshi. Yanabonye umwanya wo kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania.

Amakuru kandi avuga ko Bruce Melodie yakoranye n’abandi bahanzi bo muri Tanzania barimo Marioo na Ali Kiba, ndetse ngo yafashe amashusho y’indirimbo nshya ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *