Abaturage bo muri leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde batangajwe kandi bababazwa n’urupfu rw’agahomamunwa rw’umusore n’umukobwa bakundanaga ariko badahuje idini, bishwe bazira urukundo rwabo.
Uyu mukobwa witwa Kajal, wari ufite imyaka 19 akaba yari Umuhindu, n’umusore witwa Mohammad Arman w’imyaka 27 wari Umu- Islam, basanzwe bapfuye, imibiri yabo ihambwe hafi y’umugezi uherereye hafi y’umudugudu wa Umri bari batuyemo.
Nk’uko polisi ibivuga, bombi bakubiswe bikomeye kugeza bashizemo umwuka. Harakekwa ko abagize uruhare muri ubu bwicanyi ari bamwe muri basaza ba Kajal, batatu muri bo bakaba baramaze gutabwa muri yombi, nubwo bataratanga ibisobanuro ku byo bashinjwa.
Umudugudu wa Umri uherereye hafi ya kilometero 182 uvuye i Delhi, utuwe n’abantu b’amadini atandukanye arimo Abahindu n’Abayisilamu. Abenshi mu baturage baho batangarije BBC dukesha iyi nkuru ko basanzwe babanye mu mahoro, kandi ko nta mateka akomeye y’amakimbirane ashingiye ku madini yigeze aharangwa.
Umuyobozi wungirije wa polisi muri iyo leta yavuze ko bikekwa ko uru rupfu rushobora kuba ruri mu byitwa “ubwicanyi bw’icyubahiro”, aho imiryango imwe n’imwe ihana abagore cyangwa abakobwa bayo bapfa gukunda cyangwa gushakana n’abantu badahuje idini cyangwa ubwoko.
Mu Buhinde, iki cyaha cyatangiye kubarurwa ku rwego rw’igihugu mu 2014, icyo gihe habarurwa ibyaha 18 nk’ibi. Imibare yo mu 2023 igaragaza ko byiyongereye bigera kuri 38.