20260205_094735

KNC yasabye imbabazi nyuma yo kwandagazwa na APR FC 

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles Alias ‘KNC’, yasabye imbabazi abafana b’ikipe ye nyuma yo kwandagazwa na APR FC.

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare ni bwo Gasogi United yanyagiwe na APR FC ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Hakim Kiwanuka na Raouf Memel Dao ndetse n’icyo mu gice cya kabiri cya Cheikh Djibril Ouattara kuri penaliti, byari bihagije ngo APR FC ibone amanota atatu abyibushye yayiraje bwa mbere ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Gasogi United yatsinzwe irushwa cyane muri uriya mukino, mu gihe ‘boss’ wayo yari amaze igihe yikomanga ku gatuza ahigira kuzababaza ikipe y’ingabo z’igihugu n’abakunzi bayo.

Uyu mugabo mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kane, yavuze ko ari we ugomba kuryozwa igisebo Gasogi United yahuriye na cyo i Nyamirambo, aboneraho gusaba imbabazi Urubambyingwe.

Yagize ati: “Bakunzi n’abafana ba Gasogi United mwese, ndagira ngo mfate uyu mwanya muto mvuge ku gutsindwa twahuye na ko mu mukino waduhuje na APR muri Shampiyona y’u Rwanda. Ndirengera uyu musaruro ubabaje kandi mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima ku gisebo [gutsindwa] byateye abafana bacu batwihebeye.”

KNC kandi yaboneyeho gushimira APR FC ku bw’intsinzi ahamya ko yabonye iyikwiye, ndetse n’abafana ba Gasogi United ku bw’inkunga badahwema guha iriya kipe.

Abafana yabijeje ko ikipe yiyemeje gushyira mu bikorwa impinduka nziza zizayifasha gutanga umusaruro mwiza kurushaho mu bihe biri imbere.

Gutsindwa na APR FC byatumye Gasogi United ifata umwanya wa 10 n’amanota 22, ikaba ifite umwenda w’ibitego umunani.

Iyi kipe irarushwa na APR FC ya mbere amanota 14.

Nyuma yo kwandagarizwa kuri Kigali Pele Stadium, Gasogi United iri gutekereza kwihimurira kuri As Muhanga izasura ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *