Guhera kuri uyu wa Kane, itariki 5 kugeza kuwa Gatanu, itariki 6 Gashyantare 2026, Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bateraniye muri Kigali Convention Centre, ahabera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya 20.
Uretse abahurira muri KCC, hirya no hino mu Gihugu hateguwe aho abandi baza guhurira bagakurikira iyi nama ndetse bagatanga ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo.
Perezida wa Repulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Kigali Convention Centre, ahagiye kubera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, mu masaha ya saa tanu. Abandi bayobozi kuva mu nzego z’ibanze kugeza mu nzego zo hejuru z’igihugu na bo bahageze kare.
Hagati aho,Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 80%, aho nko kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, kubaka udukiriro mu gihugu hose no korohereza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu biri mu byagezweho neza.
Umushyikirano wa 19 wafatiwemo imyanzuro 13 irimo ingingo zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no guteza imbere urwego rw’imiyoborere.
Avugana na RBA, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisititeri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera yavuze ko imyanzuro yose yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenze 80%.



