Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Armenia ryateje impaka rikimara gutangaza igitekerezo cyo gushyiraho icyo ryise “Minisiteri y’Imibonano mpuzabitsina”, rivuga ko byafasha gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka muri icyo gihugu ndetse n’abagore batanyurwa muri icyo gikorwa.
Umuyobozi w’ishyaka Strong Armenia, Sargis Karapetyan yavuze ko iki cyifuzo kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya igabanuka rikabije ry’umubare w’abana bavuka, ikibazo Armenia imaze igihe ihanganye nacyo.
Ibi yabitangaje mu kiganiro aho yagaragaje ko leta ikwiye kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo by’imibereho y’imiryango.
Icyakora, amagambo ye yakomeje guteza impaka zikomeye mu banyapolitiki no mu banyamategeko, aho bamwe bamushinje gukoresha imvugo isuzugura abagore.
Abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi bavuze ko ibyo yatangaje birimo ivangura rishingiye ku gitsina, kandi ko bidakwiye gukoreshwa mu kwiyamamaza.
Abasesenguzi n’abaharanira uburenganzira bw’abagore na bo banenze iki gitekerezo, bavuga ko kidakwiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo cyatangajwe, kandi ko gishobora gutesha agaciro abagore.
Ku rundi ruhande, Karapetyan yasubije abanenga amagambo ye avuga ko ibyo yavuze byafashwe nabi kandi ko intego ye ari uguteza imbere umuryango mugari wa Armenia.
Armenia iteganya amatora rusange mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, aho amashyaka akomeje guhatana bikomeye mu gihe hari ikinyuranyo gito mu mibare y’abayashyigikiye.


