Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye urutonde rw’ibihugu 38 birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze igihe byarananiwe kwishyura ku gihe cyangwa burundu imisanzu bisabwa gutanga mu ngengo y’imari isanzwe y’Umuryango w’Abibumbye.
Kutishyura imisanzu cyangwa gutinda kuyishyura, byateje ikibazo gikomeye ku buryo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, aherutse kuvuga ko uyu muryango ushobora guhura n’ihungabana rikomeye ry’imari.
Usibye Amerika, u Burundi na RDC, ibindi bihugu nka Myanmar na Libya na byo ntibyishyuye neza imisanzu yabyo ya buri mwaka iteganywa kugira ngo Loni ikomeze gukora.
Amakuru aturuka mu bunyamabanga bukuru bw’uriya muryango avuga ko mu bihugu 193 biwugize, 151 byishyuye neza imisanzu yabyo y’ingengo y’imari isanzwe ya 2025.
Kuri ubu ibisigaye bitarishyura ni Afghanistan, Angola, Bénin, Bolivia, Burkina Faso, u Burundi, Cap-Vert, Cambodge, Caméroun, Thad, Chile, Congo, Cuba, Koreya ya Ruguru, Dominican Republic, Ecuador, El Salvador, Gabon, Ghana, Grenada, Iraq, Lesotho na Malawi.
Birimo kandi Mauritanie, Mexique, Nicaragua, Niger, Saint Kitts & Nevis, Saint Vincent & Grenadines, São Tomé & Príncipe, Ibirwa bya Salomon, Sudani y’Epfo, Suriname, Togo, Trinidad & Tobago, Tunisie, Turkmenistan, Venezuela na Yemen.
Richard Gowan, umuyobozi wa porogaramu y’ibibazo mpuzamahanga n’inzego mu kigo think tank International Crisis Group, avuga ko “amadeni ibihugu bikennye bifitiye Loni ni agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ayo Amerika ifitiye Loni.”
Akomeza asobanura ko “ikibazo nyamukuru cyugarije Loni ari uko uyu muryango wishingikiriza cyane ibihugu bibiri byonyine bitanga umusanzu munini wemejwe: Amerika n’u Bushinwa.”
Amerika yonyine ifitiye Loni ideni ry’imisanzu ringana na $ miliyari 2.196, arimo $ miliyoni 827 y’imisanzu ya 2025 itarishyurwa na miliyoni 767 z’amadolari y’iya 2026.
Amerika kandi ifitiye Loni ideni rya $ miliyari 1.944.
Amerika ni yo muterankunga wa mbere w’ingengo y’imari isanzwe ya Loni n’ingengo y’imari y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, hashingiwe ku bukungu bwayo.
Hari kandi miliyoni 43.6 Amerika igomba gutanga mu misanzu y’inkiko za UN.
Mu rwego rwo kurinda Loni guhura n’ihungabana rikomeye ry’imari, Guterres yasabye Inteko Rusange igizwe n’ibihugu 193 gusuzuma itegeko ryo mu 1945 riri mu mategeko n’amabwiriza y’Imari ya UN, rigena ko amafaranga adakoreshejwe asubizwa ibihugu bigize Loni nk’inguzanyo mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari.
Mu kuganiro yahaye abanyamakuru ku wa 30 Mutarama yagize ati: “Icyerekezo turimo ntigishoboka gukomeza. Gishyira Umuryango mu kaga k’imiterere y’imari, kandi kigahatira ibihugu guhitamo: kwemera kuvugurura amategeko yacu y’imari cyangwa kwemera ibyago bifatika byo gusenyuka kw’imari ku muryango wacu.”
Kugeza ubu, ibihugu 41 gusa ni byo byishyuye neza imisanzu yabyo ya 2026, mu gihe byari biteganyijwe ko kwishyura bikorwa mu ntangiriro z’umwaka.
Ingingo ya 19 y’Amasezerano ya Loni ivuga ko igihugu cyagize ideni ringana cyangwa rirenze imisanzu y’imyaka ibiri ishize gishobora kwamburwa uburenganzira bwo gutora mu Nteko Rusange.
Icyakora, iyo ngingo ikurikizwa gusa iyo igihugu kitishyuye na gato muri iyo myaka ibiri.
Kuri ubu Venezuela yamaze kwamburwa uburenganzira bwo gutora, mu gihe Bolivia & São Tomé na Príncipe na byo bishobora kubwamburwa bitarenze impera z’igihembwe cya 80 cy’Inteko Rusange, mu gihe byaba bitagabanyije amadeni.
Ku wa 13 Mutarama kandi Guterres yamenyesheje Annalena Baerbock uyobora Inteko Rusange ya Loni ko Afghanistan, Dominica, Ecuador, Ghana, Saint Vincent & Grenadines na Togo byarenze imbibi zo kwishyura ziteganywa n’Ingingo ya 19, bityo bikaba byari byambuwe uburenganzira bwo gutora.
Icyakora, umuvugizi wa Baerbock, La Neice Collins, yabwiye PassBlue ku ya 4 Gashyantare ko Togo iherutse kwishyura amafaranga make asabwa kugira ngo yongere kubona uburenganzira bwo gutora.
Amerika ku ruhande rwayo yo ishobora gukomeza kugira uburenganzira bwo gutora mu Nteko Rusange igihe cyose itanze umusanzu uwo ari wo wose.


