Mugisha David Gakuba, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranyweho icyaha cyo kugonga Ngabo Eric bikamuviramo urupfu.
Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo ryabaye tariki 5 Gashyantare 2026, yavuze ko ibyabaye bitari ku bushake kandi ko atahise amenya ko yagonze umuntu.
Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, bushingiye ku buremere bw’icyaha n’ibyavuye mu iperereza. Mugisha wari wunganiwe n’abanyamategeko babiri, yabwiye urukiko ko yari aziranye na nyakwigendera kuva bakiri abana.
Yasobanuye ko intandaro y’ibyabaye ari amakimbirane yabereye mu kabari kitwa Green Lounge ko mu Kicukiro. Bitangira ku wa 17 Mutarama aho yagiranye ikibazo n’abantu bari kumwe na Eric bapfa ubwishyu bw’ibyo bari banyoye, bakamufata nabi bavuga ko yabasuzuguye.
Ku wa 23 Mutarama 2026, Mugisha yasubiye muri ako kabari, aho avuga ko yakubiswe n’abo basore barimo uwitwa Fabrice. Yavuze ko yagerageje gutaha atumijeho umushoferi kuko yari yanyoye inzoga, ariko abo basore bakamukurikira bakomeza kumukubita.
Mu gushaka guhunga, yinjiye muri ya modoka yatumijeho maze atangira kugenda yihuta, ari bwo yagonze Eric atabizi. Ageze kuri sitasiyo ya lisansi ya Kabeza ari bwo yamenyeshejwe ko uwo yagonze yapfuye. Yahise ajya kuri polisi gutanga ikirego cy’uko yari yahohotewe, avuga ko icyo gihe atari azi ko hari uwahitanywe n’impanuka.
Uregwa yasabye imbabazi umuryango wa nyakwigendera kandi avuga ko wazimuhaye. Yasabye kurekurwa by’agateganyo, agatanga ingwate ya miliyoni 30 Frw, ashimangira ko ibyabaye ari impanuka.
Gusa ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, aho uwagihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu.


