bahatii-7a09b

Hahishuwe uko u Burundi bwoherereje FDLR abarimu bo guha imyitozo Nyatura

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col. Bahati Musanga Erasto, yahishuye ko muri 2014 u Burundi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abarimu bo gufasha umutwe wa FDLR guha imyitozo abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura.

Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Conspiracy Tracker Great Lakes.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’umwaka umwe umutwe wa AFC/M23 wigaruriye umujyi wa Goma, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa muri iki gihe risigaye ribarizwamo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro.

Guverineri Bahati yavuze ko ubwo bafataga Goma, abarwanyi ba Wazalendo basanzwe bahabwa amafaranga abarirwa muri $ 5,000 ku kwezi bahungiye mu Burundi, ayo mafaranga bahitamo kuyagurayo ubutaka nyamara baranze kubugura muri Goma.

Yavuze ko impamvu ari uko u Burundi bumaze imyaka irenga 12 buhuriye na RDC mu mushinga wo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ivanguramoko n’urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bagamije kubangisha bagenzi babo.

Ati: “Ngiye kuguha urugero. Ntushobora kumbwira ko umwana wavukiye i Goma, umuntu wavukiye, Masisi, Rutshuru na Kalehe; ubwo twafataga Goma kubona uwo muntu yirukira i Burundi avuye i Goma; umuntu utarigeze agura ubutaka hano mu mujyi wa Goma. Iyi mitwe wumva ya Nyatura n’iyindi, Tshisekedi yabahaye amafaranga, abaha $ 5000 ku kwezi. Ayo mafaranga bose bahabwa, aho kugura ubutaka i Goma, babugura mu Burundi.”

Yakomeje agira ati: “Tekereza umuntu utaragera mu Burundi ariko akagurayo ubutaka kubera ko bigishijwe ko mu Burundi bari kurwanirira Aba-Bantu, ko Leta y’u Burundi igizwe n’Aba-Bantu, Abahutu, bahuje imbaraga, bumva ko bifatanyije na Leta y’u Burundi, bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda. Ni ikintu gikomeye cyane cy’ivanguramoko bigisha abantu.”

Bahati yagaragaje ko ingengabitekerezo n’ivangura Leta ya Kinshasa n’iya Gitega bari kwigisha abaturage ntaho ritandukaniye n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.

Icyakora yagaragaje ko uwo mugambi utari mushya, kuko mu 2014 Leta y’u Burundi yohereje abarimu mu duce twa Bukombo na Tongo muri Teritwari ya Rutshuru, bafatanya na FDLR guha imyitozo abarwanyi b’imitwe ya Nyatura baje kwitwa Wazalendo.

Ati: “Mu 2014, bohereje abarimu b’Abarundi muri Bukombo na Tongo, biyunga kuri FDLR, batoza urubyiruko rwo muri Nyatura, Wazalendo. Batojwe n’abatoza b’Abarundi. Ni umushinga w’igihe kirekire bateguye. Bateguye umugambi wo kwigisha abantu ivanguramoko, bababwira ko hari abitwa ‘Aba-Bantu’, Aba-Nilotes, ni gahunda ndende yateguwe.”

Guverineri Bahati yatangaje ko AFC/M23 yiteguye kurwanya uyu mugambi binyuze mu kwigisha Abanye-Congo ko ivanguramoko risenya, kandi ko yizeye ko izabigeraho kuko bamwe muri bo batangiye kubona ko babeshywe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *