Umutwe wa AFC/M23 wasubije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wawushinje kugaba “igitero cy’iterabwoba” ku kibuga cy’indege cya Kisangani, uvuga ko bibabaje kuba uriya muryango warise gutyo igikorwa cyarokoye ubuzima bw’abaturage.
Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama no ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare ni bwo AFC/M23 yarashe ku kibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani ikoresheje za drone.
Uyu mutwe uvuga ko icyo gitero wagisenyeyemo ikigo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyifashishaga mu gutegura no kugaba ibitero ku baturage bo mu duce wabohoye ndetse no ku birindiro byawo.
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe biciye muri Perezida wa Komisiyo yawo, Mahmoud Ali Youssouf, ku wa Gatanu wamaganye kiriya gitero, unasaba AFC/M23 guhita ihagarika imirwano.
Yavuze ko kiriya gitero kuba cyaragabwe “ku kibuga cy’indege giherereye rwagati mu mujyi kikanashyira mu kaga abaturage b’abasivile bigize kwica mu buryo bukomeye amategeko mpuzamahanga y’intambara, by’umwihariko amahame yo gutandukanya abasivili n’abarwanyi, ingano ikwiye y’igitero n’ukwigengesera gukwiye.”
Youssouf yagaragaje ko ibyakozwe na AFC/M23 ari “igikorwa cy’iterabwoba”, ashimangira ko imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta idashobora gushingira ku mpamvu za politiki, umutekano cyangwa iza gisirikare ngo igire icyo yitwaza ishyigikira ibikorwa bigamije cyangwa bishyira mu kaga abasivili n’ibikorwaremezo byabo.
Yunzemo ati: “Ibyo bikorwa kandi bishobora gutuma ababigizemo uruhare ku giti cyabo n’ababitera inkunga babiryozwa mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga.”
AFC/M23 biciye mu munyamabanga uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, yagaragaje impungenge ku “itangazo risebanya” rya Komisiyo ya AU ryamagana isenywa rya drone zica abantu, rikanahishira ibitero by’indege byakomeje kugabwa ku baturage b’abasivili no ku birindiro bya AFC/M23, byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bubifashijwemo n’izo ndege zitagira abapilote.
Yibukije ko kuva mu mezi arenga abiri ashize, by’umwihariko kuva ku wa 22 Mutarama 2026, abaturage b’abasivili bo muri Minembwe no mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo bibasiwe n’ibitero by’ingabo za Leta ya Kinshasa zifashishaga drone ziri hagati y’umunani na 12.
Izi ndege zakoreshwaga n’abacanshuro b’abanyamahanga, AFC/M23 ivuga ko zarashe ibisasu mu duce dutuwe n’abaturage benshi twa Minembwe, Twangiza, Rwitsankuku, Katogota, Sange, Icyambu cya Kalundu, Hauts-Plateaux, Masisi, Walikale, Rutshuru, Lubero, Mwenga na Kalehe, ndetse no ku bikorwa remezo by’abasivili nk’amavuriro, amashuri n’insengero, bigahitana abasivili benshi, barimo abagore n’abana.
Uyu mutwe wavuze ko igitero cyawo ku kibuga cy’indege cya Kisangani “cyari kigamije gusa ibikoresho bya gisirikare”, ndetse ko “nta gihombo cy’abasivili cyatewe na cyo, kandi ko cyari kigamije kurinda abaturage b’inzirakarengane no kubahiriza agahenge kashyizweho n’Amasezerano ya Doha.”
AFC/M23 yanenze AU kuba yihutiye kuyamagana itabanje gukora iperereza cyangwa gushaka amakuru yuzuye, ahubwo igahitamo gufata uruhande.
Uyu mutwe wagaragaje ko kuba Perezida wa Komisiyo ya AU yise “igikorwa cyarokoye ubuzima bw’abantu igikorwa cy’iterabwoba ni intambwe iteje akaga ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe, bica intege icyizere ufitiwe kandi bihabanye n’inshingano zawo z’ibanze zo kurengera abaturage ba Afurika.”
Wanenze kandi Ali Youssouf kuba ataramagana na rimwe Leta ya Congo Kinshasa imaze igihe ikoresha abacanshuro ari na bo basanzwe bakoresha drone zari ku kibuga cy’indege cya Kisangani warasheho, ibigaragaza “imyitwarire ibogamye kandi binyuranyije n’inshingano ze z’ibanze zo kurinda abasivili.”
AFC/M23 na yo yavuze ko yamagana ririya tangazo, isaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyira imbere uburyo budaheza, bufite inshingano kandi bushingiye ku kuri, ari na bwo bwonyine bwashobora gutanga umusanzu mu kubaka amahoro arambye kandi ashingiye ku butabera.


